Yifashishije Watsapp, Apôtre Masasu yagize icyo avuga ku bantu bajya gusenga bashaka ubutunzi
Apôtre Masasu yifashishije groupe ya Watsapp ndetse n’amashusho [Cartoon] yagaragaje ko abantu badakwiye kujya bajya gusenga bagiye gushaka ubutunzi ahubwo ko bajya bagenda bajyanwe no gushaka Imana.
Ibi yabikoze afashe amashusho[Cartoon] agaragaza umuvugabutumwa umwe ari kwigisha ashishikariza abantu gusenga cyane kugira ngo bazabone ubwami bw’ijuru, uyu muvugabutumwa ariko yari afite abayoboke mbarwa, ku rundi ruhande hari undi muvugabutumwa usaba abantu kumwegera akabasengera bakabona ubutunzi n’icyubahiro, nkuko bigaragara muri ayo mashusho , uyu muvugabutumwa yari afite abayoboke benshi cyane.
Ibi nibyo Masasu yahereyeho avuga ko ibi bidakwiye ahubwo ko abantu bakwiye kujya bajya gusenga kugira ngo bazabone Ijuru dore ko mu mirongo myinshi yo muri Bibiliya handitse ko ubutunzi bwo mu Isi ntacyo bumaze.
Apôtre Joshua Masasu yafashe ayo mashusho maze ayashyira muri groupe ya Watsapp irimo abayoboke be ndetse n’abakunda ibyigisho bye maze ababwira ko ibyo bidakwiye.
Icyakora ntabwo yemeranya na benshi kuko abantu twabajije uko babyumva ubwo twateguraga iyi nkuru, bavugaga ko atari bibi gukurikira agakiza n’ubutunzi kuko Imana ishoboye byose kandi yanabitangira igihe kimwe.
Apôtre Masasu avuze ibi nyuma y’uko kuwa Mbere tariki 21 Kanama 2017, yahawe impano y’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8, akaba yarayihawe n’abanyeshuri biga Tewolojiya biganjemo abo mu itorero rye.
Iyi akaba ari imodoka ihenze cyane dore ko ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo inani (80.000.000Frw).
Intumwa y’Imana Joshua Masasu uyobora itorero Evengelical Restoration church, yahise yiyongereye ku bandi bapasiteri ba hano mu Rwanda bafite imodoka zihenze barimo Intumwa Dr Paul Gitwaza ufite Range Rover, Bishop Rugagi Innocent ufite Range Rover, abayobozi bakuru ba ADEPR bafite V8, Bishop Rugamba Albert uteganya kugura indege ye bwite n’abandi.
Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana ni umwe mu bantu bafite ibikorwa bitari bike mu Rwanda ku buryo byatumye izina rye rimenyekana cyane yewe birenga u Rwanda bigera ku rwego mpuzamahanga bivuye ku kuba ari umuvugabutumwa.
Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kubyinirira Daddy niwe washinze itorero ry’Isanamitima benshi bazi ku izina rya Restoration Church, ariko ubusanzwe mu buryo bwemewe ryitwa Evangelical Restoration Church.