Yicuza cyane, Diamond nyuma yo gufungurwa yatakambye asaba imbabazi abamukurikira
Umuhanzi ukomeye cyane mu ri Tanzaniya Diamond Platnumz yasabiye imbabazi amashusho y’urukozasoni yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagaragayemo ari gusomana n’umukobwa bikanatuma atabwa muri yombi n’ubwo yaje kurekurwa.
Gusaba imbabazi kwa Diamond kuje nyuma y’uko yafunzwe na Polisi ya Tanzania azira gusakaza amashusho atanjyanye n’umuco wa Tanzania ku mbuga nkoranya mbaga ze. Itabwa muri yombi rya Diamond udasiba kuvugwa mu itangazamakuru ryatangajwe na Minisitiri w’itumanaho ubwo yagezaga ijambo ku baminisitiri bari bateraniye mu nteko ishingamategeko ku wa 17 Mata 2018 ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe na Senateri GoodLuck Mlingwa aho yari amubajije ikiri gukorwa kugirango bahagarike abahanzi n’abandi bantu badasiba gukwirakwiza amshusho atajyanye n’umuco w’iki gihugu.
Nyuma yo guhabwa gasopo no guhatwa ibibazo na Polisi rero Diamond yeruye asaba imbabazi avuga ko ibyo yakoze Atari ukuri ndetse ahita anasiba amwe mu mashusho yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye harimo n’iyo yari yashyize kuri Instagram na Snap Chat asomana n’inkumi.
Asaba imbabazi yagize ati :” Nakwirakwije ikiganiro kibi mu ruhame kandi nize ko ibyo nakoze bitari bikwiye. Nk’umuntu abantu benshi bareberaho cyane cyane urubyiruko muri Tanzaniya no ku Isi yose , kushyira ku mbuga nkoranyambaga zanjye ibihe by’ibanga byanjye ntabwo byari bikwiye .”
Abikoze nyuma y’uko ubwo yari mu maboko ya Polisi yahuye n’abayobozi bakuru bashinzwe itumanaho muri Tanzaniya bakamuganiriza bakamwereka ko ibyo akora ashobora kuyobya benshi .
Gusa ariko nanone ntabwo ibintu ari byiza kuri Diamond kuko Mtanzania yatangaje ko Polisi ya Tanzania yafatiriye pasiporo ya Diamond ndetse ngo hari igice yabwiwe ko atagomba kurenga mu gihe agikorwaho iperereza kugira ngo atabangamira ubugenzacyaha.