Yemi Alade agiye kuza gutaramira Abanyarwanda
Yemi Alade , umuhanzi ukomeye cyane muri Nigeriya no muri afurika muri rusange agiye kuza gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Count Down.
Yemi Alade azaza mu gitaramo giteganyijwe kuya 31 ukuboza 2017 aho azaba afatanyije n’itsinda rikomeye ryo mu gihugu cya Kenya , Sauti Sol. Yemi Alade aje muri iki gitaramo nyuma yuko atarari ku byapa byamamaza iki gitaramo ariko akaba yaraje kongerwaho nyuma bitewe n’ubwumvikane bwahabaye hagati ye n’abategura ibi bitaramo bya Kigali Count Down.
Iki gitaramo intego yacyo nugufatanya n’Abanyarwanda kwishimira uko umwaka uba ugiye kurangira. Iki gitaramo cya Kigali Count Down kizaba tariki 31 Ukuboza rishyira iya 1 Mutarama 2018 cyane ko umwaka urangira bakirimo ndetse bagakora ibyo benshi bita kurasa umwaka.
Iki gitaramo ngarukamwaka ni ubwa kabiri kigiye kubera mu Rwanda doreko mu ijoro ryo kuwa 31 ukuboza 2016 rishyira iya 1 mutarama 2017, Koffi Olamide niwe wataramiye Abanyarwanda afatanyije na Charly na Nina, Christopher ndetse na Dream Boys.
Iki gitaramo cyanditse amateka kuko cyabaye iminsi ibiri nukuvuga cyabaye kumunsi wo 31 ukuboza kigera kuya 1 mutarama ntabwo cyari cyiyoroheje kuko cyinjiye mu bitaramo byahenze mu Rwanda dore ko kwinjira muri iki gitaramo byari ukwishyura amafaranga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000frw) ndetse n’ibihumbi Magana atanu (500,000frw) ku meza y’abantu icumi bari bazanye.