Yatawe muri yombi nyuma yo gusanga imirambo y’abishwa be mu modoka ye
Uyu munsi ku wa gatanu, polisi yavuze ko umushoferi w’umunyamerika yatawe muri yombi hamwe n’imirambo ya mwishywa we muto na mwishywa we muri butu y’imodoka ye.
Nicole Johnson, ukomoka mu mujyi wa Baltimore uri ku nkombe y’iburasirazuba muri leta z’unze ubumwe z’Amerika, akurikiranyweho ibyaha byinshi birimo guhohotera abana bikaviramo urupfu rw’umukobwa Joshlyn Johnson w’imyaka irindwi w’umuhungu Lary O’Neil w’imyaka itanu.
Nk’uko ikinyamakuru Baltimore sun kibitangaza ngo uyu musore w’imyaka 33 y’amavuko yari yarinjije umurambo wa mwishywa we mu ivarisi maze awushyira mu gikapu ibintu byaba byarabaye nko muri Gicurasi umwaka ushize, akomeza gukoresha imodoka bisanzwe.
Impapuro zo kumuta muri yombi zivuga ko yashyize umurambo w’umuhungu iruhande rwa mushiki we wangiritse, nyuma y’umwaka apfunyitse mu gikapu cya plastiki. Yavuze ko abo bana bombi bari bashinzwe kwita kuri Johnson, muri 2019 abahawe na mushiki we.
Ku wa gatatu, Polisi yamubujije umuvuduko ukabije maze ifata icyemezo cyo gufunga imodoka kuko byagaragaye ko adafite impapuro zukuri.
Nk’uko izo mpapuro zibivuga, umupolisi umwe yabwiye Johnson ko imodoka igiye gukururwa maze aramusubiza ati: “Ntacyo bitwaye, ntabwo nzaba ndi hano mu minsi itanu.”
Ikinyamakuru the sun cyavuze ko Johnson yemeye mu ibazwa ko yakubise mwishywa we inshuro nyinshi, bituma uyu mwana akubita umutwe hasi gusa, ntiyasobanuye uko umuhungu yapfuye.
Johnson akurikiranweho ibyaha byinshi birimo kwirengagiza no guhohotera abana bato byaviriyemo impfu z’abana gusa nta munyamategeko wigeze ashyirwa mu mpapuro z’urukiko kugira ngo agire icyo abivugaho.
Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour