AmakuruUtuntu Nutundi

Yatawe muri yombi azira kwigira umukobwa ngo abashe gufasha umukunzi we

Ibintu bitangaje bikoje kugenda byiyongera cyane nubwo harimo ibikorwa binyuze mu manyanga atandukanye, aho abantu babikora mu buryo butandukanye ndetse bukunda kwibazwaho na benshi.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu gihugu cya Senegal n’ahandi hatandukanye, hakomeje gucicikana inkuru y’Umunyeshuri wiga muri kaminuza wishyize mu mazi abira nyuma yo gushinjwa icyaha cyo kwiyoberanya akigira nk’umugore kugira ngo akorere umukobwa bakundana ikizamini cy’Icyongereza gisoza amasomo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Nkuko ibitangazamakuru bitandukanye byakomeje kugenda bibyandika, Uyu munyeshuri w’umusore w’imyaka 22 y’amavuko, yatawe muri yombi mu mpera y’icyumweru gishize, akaba yaravuze ko yakoze kiriya cyaha kubera Urukundo akunda umukunzi we ndetse ngo uyu mukunzi we yagorwaga cyane n’Icyongereza.

Amashusho yagaragaza Khadim Mboup yambaye imyenda nk’iy’abagore ateze n’igitambaro mu mutwe, yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga anagarukwaho mu bitangazamakuru byo muri Sénégal.

Ku wa mbere yagejejwe mu rukiko aregwa kwiba umwirondoro w’undi muntu ndetse no gukora uburiganya mu kizamini, hamwe n’uwo mukobwa bakundana warezwe ubufatanyacyaha.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger