AmakuruImikino

Yannick Mukunzi na Djihad bashobora kudakina umukino w’Amavubi na Tanzania

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi, iritegura gukina umukino wa gishuti n’ikipe y’Igihugu ya Tanzania, ukaba ari umukino uteganywa kuba kuwa 14 Ukwakira 2019.

Mu bakinnyi Amavubi azifashisha, abakinnyi babiri bo hagati mu kibuga Bizimana Djihad ndetse na Yannick Mukunzi ntibazitabazwa kubera ikibazo cy’imvune.

Amavubi na Tanzania bizakina uyu mukino wa gishuti mu rwego rwo kwitegura umukino wo gushaka itike ya CHAN2020 u Rwanda ruzakiramo Ethiopia tariki ya 19 Ukwakira ndetse n’uwo gushaka itike ya CAN2021 Amavubi azakina na Mozambique mu Gushyingo 2019.

N’ubwo umutoza Mashami Vincent atarahamagara abakinnyi azifashisha, aba abakinnyi babiri bakina ku mugabane w’u Burayi, bashobora kutagaragara muri uyu mu kino.

Ni mu gihe Bizimana Djihad atazakina uyu mukino naho Yannick Mukunzi we akaba agishidikanya.

Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi afite akibazo cy’imvune yo mu itako yanatumye atitabazwa mu mikino 5 iheruka ikipe ye ya Waasland Beveren iheruka gukina.

Yannick Mukunzi ukinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden we yagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi, kugeza ubu akaba atangaza ko imvune ye itagikanganye cyane ndetse ko yumva ameze neza n’ubwo atakinnye umukino ikipe ye yanganyije na Bodens BK FF 2-2, gusa na none arashidikanya avuga ko ashobora kutawukina.

Niteganyijwe ko uyu mukono uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Djihad Bizimana afite ikibazo cy’imvune mu itako
Yannick wari ufite ikibazo mu ivi avuga ko ubu ameze neza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger