Yakubitiwe mu bukwe bwe nyuma yo kuvumburwa ko afite abandi bagore
Umukwe yirukanywe mu bukwe bwe n’ababutashye bagize umujinya nyuma y’uko umugore we wa mbere ahageze akabwira abari mu bukwe ko uyu ari umugabo we bashyingiranywe kandi yanashakanye n’uwundi mugore abafite ari babiri.
Asif Rafiq Siddiqi uri hagati mu myaka 30, abitabiriye ubukwe bahise batangira kumutuka no kumuhata inshyi, banamuciraho ishati n’ipantaro nyuma y’ibyari bimaze kuvugwa n’uyu mugore.
Uyu mukwe wari mu birori yakijijwe n’abantu bamugiriye impuhwe.
Gushaka abagore barenze umwe ntabwo byemewe muri Pakistan.
Gusa, umugabo ashobora gushaka abagore bagera kuri bane, ariko abyemerewe n’abagore be ba mbere.
Bigaragara ko Siddiqi ibi byamunaniye, ariko umugore we mushya n’umuryango we bamenye aya makuru ari uko umugore we wa mbere yitumiye mu birori mu mujyi wa Karachi.
Mu mashusho yafashwe, mwenewabo w’umugeni yumvikana abaza uyu mugore ati: “Ni ibiki mushiki wanjye?”
Uyu mugore witwa Madiha Siddiqi ntiyazuyaje yahise arasa ku ngingo.
Ati: “Uyu ni umugabo wanjye, ni nawe se w’uyu mwana. Yari yambwiye ko agiye i Hyderabad akazamarayo iminsi itatu”. Yari kumwe n’umwana w’umuhungu bivugwako ari uwabo.
Umuryango wahise umwinjiza mu kindi cyumba aho yagiye gutanga amakuru arambuye.
Yarakomeje ababwira ko abaherekeje uyu mugabo ari nyirabukwe na baramukazi be bari bamubeshye ko nyina arwaye.
Madamu Siddiqi ati: “Ntabwo mwari muzi ko ari umugabo wanjye? Ese ntanatekereza kuri uyu mwana urengana.”
Uyu mugore yavuze ko yashakanye n’uyu mugabo mu 2016, nyuma y’uko bahuriye muri kaminuza iri i Karachi aho Bwana Siddiqi yakoraga.
Abari baje mu bukwe bamaze kumenya amakuru bahise bashoka uyu mugabo, barasunika ari nako bamukubita inshyi.
Ku mashusho, uyu mugabo yahungiye munsi y’imodoka ya Bus, humvikana amajwi y’abantu bavuga bati: “Vamo cyangwa tuyitwike”.
Yahise avamo akurura inda, ariko abantu bamwe bagerageza kumukiza umujinya w’abashaka kumugirira nabi kurushaho.
Rao Nazim, utegeka station ya polisi iri aho hafi yabwiye BBC ko nta kirego giciye mu buryo busanzwe barashyikirizwa.
Ati: “Ni ikibazo kireba umuryango, abafite ikibazo bazajya kubikemurira mu miryango”.