AmakuruIyobokamanaUtuntu Nutundi

Yahisemo kwakira Yesu nk’umukiza nyuma y’imyaka 30 yariyeguriye Satani (Amafoto)

Umusaza wo muri Uganda witwa Ali Kirunda, yahisemo kwakira Yesu Kwisto nk’umukiza nyuma y’imyaka 30 akora imigenzo ya gipfumu ku rwego rwo hejuru.

Uyu musaza atuye ahitwa Kangulumira, mu karere ka Kayunga ho muri Uganda.

Ku wa 18 Nzeri uyu mwaka ni bwo Kirunda wari umupfumu ruharwa umutima we wamukomaze, afata inzira yo gutwika ibyo yakoreshaga byose mu bupfumu ayoboka Kristo umwami. Ni nyuma yo gufashwa n’umuhungu we ku bufatanye n’itorero ry’aba-Pentecote.

Ubuyobozi bw’urusengero uyu mupfumu yakiriwemo, ruvuga ko umuhungu we amujyana yari yambaye incocero, anafite inkono y’itabi ifite uburebure bunini bushoboka. Yari afite kandi inzoka yo mu bwoko bwa Cobra nini cyane, ndetse n’inkoko itagira amababa.

Ngo bakoze ibishoboka byose ngo bice iriya nkoko ariko yanga gupfa.

Ni ibyatangajwe na Robert Kayanja, uyobora ririya torero.

Ati” Nasengeye kenshi abantu bari bafite ubushobozi bwo kwihindura inyamaswa zitandukanye, harimo abavugiriza nk’inzoka cyo kimwe n’izindi nyamaswa, gusa ntabwo nari narigeze mbona inzoka ingana nk’iyo yazanye mu rusengero.”

Uyu musaza kandi yari amaze imyaka 30 atoga nk’uko byemejwe n’umuhungu we.

Ati” Imyuka yari yaramutegetse kutoga, yashoboraga kwisukaho amazi igihe yabaga yagiye ku kiyaga, bikavugwa ko ari amazi y’iyo myuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger