AmakuruAmakuru ashushye

Yaciye ukuboko uwahoze ari umukunzi we nyuma yo kwanga ko basubirana

Umusore w’imyaka 27 arashinjwa guca ukuboko uwahoze ari umukunzi we amuziza ko yamwanze byamuviriyemo ubumuga bubi cyane.

Joel Okongo arashinjwa guca ukuboko kw’ibumoso umwana muto wo mu gace ka Silanga muri Kibera i Nairobi,ku ya 22 Mata uyu mwaka.

Okongo yashinjwaga kandi gutera ubwoba musaza w’uyu mukobwa amubwira ko azamuca umutwe.

Okongo n’uyu mwangavu wiga mu mashuri yisumbuye,bari bafitanye umubano ariko baza gutandukana kuko uyu mukobwa yashakaga gukomeza amashuri ye.

Ukekwaho icyaha yashakaga kubyutsa umubano n’uyu mwana muto mu biruhuko by’ishuri ariko undi arabyanga birakaza uyu mugabo cyane aribwo yatangiye kumutera ubwoba amubwira ko azahura n’ingaruka.

Ubwo uyu mwana muto yari asubiye mu rugo iwabo avuye gusura bene wabo,yatezwe na Okongo bivugwa ko yari afite umupanga amutema ukuboko kw’ibumoso kwaciwemo kabiri.

Okongo yahise ahungira mu bisambu mu gihe uyu mwana muto yaguye hasi ava amaraso menshi. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Kenyatta National Hospital.

Okongo yahakanye ibyo aregwa imbere y’umucamanza mukuru Esther Bhoke wo mu rukiko rwa Kibera.

Yarekuwe ku ngwate ingana n’ibihumbi 200.000 by’amashilingi ya Kenya anishyura igifungo amashilingi 60.000.

Uru rubanza ruzakomeza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger