AmakuruAmakuru ashushye

Ya Robot yitwa Sophia yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Imashini muntu yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015, Ku munsi wo ku wa Mbere yahuye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia ,Abiy Ahmed bagirana ibiganiro n’ubwo kugeza ubu ibyo baganiriye bitarajya ahagaragara.

Iyo Robot bise Sophia mbere yatangiye ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia  nyuma yo kongera kubona bimwe mu bice by’iyi robot byari byatakaye ku kibuga cy’indege cya Frankfurt mu Budage.Ibi bikaba ari nabyo byatumye iyi Robot itagirana ibiganiro n’abanyamukuru ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu nzu ndanagamurage ya Ethiopia iri mu murwa mukuru Addis Abeba .

Iyi mashini muntu yamenyekanye cyane mu Ukuboza 2017 ubwo yemererwaga ubwene gihugu bwa Arabia Saoudite , ifite ubushobozi bwo kuvuga neza ururimi rw’icyongereza gusa mbere y’uko itangira ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yabanje guhabwa ubushobozi bwo kuvuga ururimi rwa Amharic, ururimi rukoreshwa mu gihugu cya Ethiopia.

Minisitiri w’intebe Abiy mubyo yatangaje yavuze ko  yishimiye ko abakora mu kigo cy’ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Ethiopia bari mu bakoze iyi Robot y’umukobwa Sophia. Ndetse anemeza ko Ethiopia izakomeza guteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya no gushyiraho amahirwe y’akazi ku bantu babanyabwenge.

Iyi Robot  Sophia izi kuvuga no gutekereza nka muntu ikagira ibisubizo byihuse cyane igendeye kubyo abantu bari kuyibaza cga bavuga. Mu nama yabereye mu Mujyi wa Riyadh aho yaherewe ubwenegihugu, yatangaje ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Fitsum Arega, umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yemeje aya makuru  , avuga ko iyi Robot ya mbere ijya gusa n’umuntu yitwa Sophia cyahuye na Bwana Abiy, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia.

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed agirana ibiganiro na Sophia
Iyi Robot yitwa Sophia ifite ubwenegehugu bwa Arabia Saoudite 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger