Ya mihini mishya yazonze abamotari igiye kongera gukoreshwa
Nyuma yo kumara igihe kinini inzego zibishinzwe zisa naho zitabyitayeho Urwego Ngenzuramikorere RURA rwafatiye icyemezo abamotari bose bakorera mu Mujyi wa Kigali batagikoresha mubazi.
Abamotari batagikoresha mubazi ubu RURA yabasabye gusubukura ikoreshwa ryazo kuri moto zose zikorera mu mujyi wa Kigali.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RURA, Dr Ernest Nsabimana.
Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatandatu, tariki 7 Kanama 2021, rimenyesha abamotari bose bakorera mu mujyi wa Kigali ko guhera tariki ya 09 Kanama kugeza tariki ya 3 Nzeri 2021 hateganyijwe isubukura ry’igikorwa cyo gutanga no gishyira mubazi(smart meters) kuri moto zose zo muri Kigali.
Iri tangazo kandi ryibukije abamotari bose bakorera mu Mujyi wa Kigali ko nyuma ya tariki ya 3 Nzeri 2021ubwo igikorwa cyo gutanga mubazi kizaba gisojwe ntawuzemererwa gukora atayifite.
RURA ivuga ko iki gikorwa kireba abamotari bose; abahawe mubazi barasabwa kuzigarura kugira ngo zikorerwe isuzumwa, naho abatazifite nabo barasabwa kwegera abatanga iyo serivisi kugira ngo bazihabwe kuko iki gikorwa nigisozwa nta mumotari uzemererwa gukora adafite mubazi kuri moto ye.
Icyo gikorwa kizatangira kuwa Mbere, tariki ya 09 Kanama 2021, gisozwe tariki ya 03 Nzeri 2021, kikaba kizakorerwa kuri sitade eshatu zo mu Mujyi wa Kigali.
Abamotari babarizwa mu karere ka Gasabo bazakorerwa iki gikorwa kuri sitade Amahoro, ababarizwa mu karere ka Nyarugenge bazakorerwa iki gikorwa kuri sitade ya Kigali (Nyamirambo), naho ababarizwa mu karere ka Kicukiro bazakorerwa iki gikorwa kuri sitade ya Kicukiro iherereye muri IPRC-Kigali.
Iki ni igikorwa cyari cyatangijwe muri Kanama umwaka ushize ariko kiza gusubikwa kubera impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19.
Uru rwego rwibukije abamotari bose ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, buri mumotari agomba kubanza kwegera koperative abarizwamo agahabwa gahunda y’igihe azahabwa iyo serivisi.
Ibi bibaye nyamara mugihe hari hashize iminsi abagenzi binubira ibiciro bya moto bihindagurika buri munsi bitewe n’uko umumotari abanza kwiyumvikanira n’umugenzi, hakaba ubwo mu gihe moto ari nke abagenzi bacibwa amafaranga menshi, bagahitamo kuyishyura kuko nta yandi mahitamo baba bafite.
Ubu buryo bwo gukoresha mubazi, si ubwa mbere butangijwe kuko n’umwaka washize muri Kanama 2020, RURA yari yashyizeho ibiciro kuri zo, ubwo abamotari bose basabwaga gukoresha mubazi z’ikoranabuhanga zagaragaza igiciro umugenzi yishyura bitewe n’ibirometero yakoze.
Ibiciro byari byashyizweho akaba ari 300Frw ku birometero bibiri bya mbere, naho ibirenzeho bikishyurwa 133 Frw kuri buri kilometero.
Hariho kandi ko umugenzi ugeze mu nzira agasaba guhagarara motari yamutegerezaga iminota 10 itishyurwa yarenga buri munota ukabarirwa 21Frw.
Ibi byaje kwinubirwa n’impande zombi kuko abamotari babyinubiraga kubera kubura abakiriya, abagenzi nabo bakavuga ko mubazi zishyuza menshi ugereranyije n’utayifite, ibintu byatumaga abafite mubazi batitabirwa gutegwa n’abagenzi.
Aho byaje kurangira n’abazifite batazikoresha kubera zititabirwa n’ abagenzi
.Itangazo ryashyizwe hanze na RURA rimenyesha Abamotari bo muri Kigali gukoresha mubazi.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452