Xherdan Shaqiri wa Liverpool yijejwe kurindwa akaga kose ashobora kubonera muri Serbia
Umuyobozi w’ikipe ya Red Star Belgrade yo mu gihugu cya Serbia Zvezdan Terzic, yatangaje ko biteguye gukora ibishoboka byose bagaha umutekano uhagije Xherdan Shakiri wa Liverpool ushobora kugirirwa nabi ubwo Liverpool izaba yagiye gukinayo umukino wa UEFA Champions league.
Impungenge z’umutakano w’uyu musore zatekerejweho nyuma y’uburyo bwo kwishimira igitego bushotora abanya Serbia yagaragaje mu mukino w’igikombe cy’Isi Ubusuwisi bwatsinzemo Serbia.
Mu gihe bizwi ko Serbia na Albania ari ibihugu birebana ay’ingwe kubera impamvu za Politiki, Shaqir ma Granit Xhaka(Bafite inkomoko muri Albania) ubwo batsindaga Serbia ibitego mu gikombe cy’isi bakoze ibimenyetso bigaragaza Kagoma y’imitwe ibiri iri mu bendera rya Albania mu rwego rwo gutuka abanya Serbia.
Ibi ni byo byatumye habaho impungenge z’uko Shaqir ashobora kugirirwa nabi n’abanya Serbia ubwo azaba yajyanyeyo na Liverpool.
Cyakoze cyo Terzic yashimangiye ko bazakora ibishoboka byose bakarinda uyu musore ibyamubaho atifuza.
Yagize n’ikinyamakuru cyo muri Serbia cyitwa Kuriri yagize ati” Ndatekereza ko Shaqiri azaba afite igitutu kinshi mu mutwe kuko azaba azi neza ahantu yaje. Azi neza ko Red Star ari ikirango cya Serbia kandi azaba akinira kuri Marakana. Sinzi neza niba azakina.”
“Cyakora twe nk’ikipe y’umupira w’amaguru dufata abo duhanganye bose kimwe kandi nidukwiye kwita ku mateka n’ahahise. Red Star izakora ibishoboka byose byatuma Shaqir yumva ko yaje gukina umupira kandi ni inshingano zacu kumurinda icyo ari cyo cyose cyamuhungabanya. Tuzamwakira neza.”
Liverpool ni yo izabanza kwakira Red Star Belgrade ku wa 24 Ukwakira, ku wa 06 Nzeri ijye muri Serbia gukina umukino wo kwishyura w’amatsinda ya UEFA Champions league.