AmakuruImikino

#Worldcup2022:Lionel Messi na bagenzi be banyagiye Croatia batangira guhumurirwa igikombe

Rutahizamu wa Argentina Lionel Messi na bagenzi be banyagiye Croatia ibitakatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kiri kubera mu gihugu cya Qatar.

Muri uyu mukino wari ugoye kumenya urawutsinda mbere,Argentina yaje yize neza Croatia bituma iyitsinda ibitego 3-0 birimo 2-0 yayitsinze mu gice cya mbere.

Lionel Messi yatsinze igitego cyinjiza Argentina mu mukino hanyuma Julian Alvarez wigaragaje ku buryo butangaje atsinda icya kabiri yakoreye aho yaturutse kure yirukankana umupira yinjira mu rububa rw’amahina agenda awurwanira na ba myugariro ba Croatia,birangira asigaranya n’umunyezamu wenyine ashyira mu izamu.

Argentina yabonye penaliti ku munota wa 34 ubwo umunyezamu wa Croatia,Dominik Livakovic yagerageza guhagarika rutahizamu Alvarez,birangira amuteze byanamuviriyemo guhabwa ikarita y’umuhondo.

Iyi penaliti yatewe neza na Lionel Messi ahita yuzuza igitego cya 11 mu gikombe cy’isi aho yahise aba umukinnyi watsindiye Argentina ibitego byinshi mu gikombe cy’isi kurusha abandi aca kuri Gabriel Batistuta.

Nyuma y’iminota 5 gusa,nibwo Alvarez yatsinze igitego cya kabiri kiri mu bitego byiza cyane muri iki gikombe cy’isi,nyuma yo guhabwa umupira na Messi arirukanka yinjira mu rubuga rw’amahina ajijisha ba myugariro ba Croatia bananirwa kumwambura umupira atsinda igitego cya kabiri.

Icyakora,Argentina yatangiye uyu mukino yigengesera cyane,Croatia irabasatira ariko ntiyabasha kwinjira mu izamu ryayo byoroshye.

Ku munota wa 25 nibwo Argentina yatangiye kugaruka mu mukino ubwo Enzo Fernandez yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina,umunyezamu wa Croatia, Dominik Livakovic awukuramo.

Argentina yakomeje kuzamura urwego kugeza ibonye iriya penaliti yinjijwe na Messi ahita agira igitego cya 5 aho anganya ubu ibitego na Mbappe wari umaze gutsinda byinshi.

Igitego cya kabiri cya Argentina cyaciye intege Croatia ndetse yari igiye gutsindwa icya 3 ubwo Alexis Mac Allister yateraga umupira n’umutwe,hanyuma umunyezamu awukuramo,ukubita ku mukinnyi we ujya muri koloneri.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Igice cya kabiri kigitangira,umutoza wa Croatia,Zlatko Dalic yinjije mu kibuga ba rutahizamu babiri,Nikola Vlasic na Mislav Orsic, nyuma y’iminota 5 ashyiramo na Bruno Petkovic.

Aba nta bisubizo batanze imbere ya Argentina yari yariye karungu kuko yabatsinze igitego cya 3 ku munota wa 69 ku mupira wazamukanwe na Messi acenga myugariro Gvardiol yinjira mu rubuga rw’amahina,agarura umupira kwa Alvarez ahita atsinda igitego cye cya kabiri muri uyu mukino.

Argentina yayoboye neza uyu mukino kugeza urangiye itinjijwe igitego,biyifasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi yaherukagaho muri 2014 itsindwa n’Ubudage igitego 1-0.

Argentina yatwaye igikombe cy’isi kabiri muri 1978 na 1986 ndetse itsindirwa ku mukino wa nyuma muri 1930,1990 na 2014.

Muri 1990 nabwo,Argentina yatsinzwe umukino wa mbere mu gikombe cy’isi na Cameroon igitego 1-0 hanyuma igera ku mukino wa nyuma aho yatsinzwe n’Ubudage igitego 1-0.Uyu mwaka umukino wa mbere yatsinzwe na Saudi Arabia ibitego 2-1.

Kuwa 18 Ukuboza 2022,Argentina izakina umukino wa nyuma n’izarokoka hagati y’Ubufaransa na Maroc kuri uyu wa gatatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger