AmakuruImikino

#Worldcup2022: Umutoza wa Ghana yikuye ku mugati akimara gusezererwa mu gikombe cy’Isi

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana witwa Otto Addo yeguye ku gutoza ikipe nyuma y’uko isezerewe mu matsinda y’igikombe cy’isi cya 2022 kiri kubera mu gihugu cya Qatar.

Uyu mutoza w’imyaka 47, wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Ghana, mu kwezi kwa kabiri yari yasimbuye Umunya-Serbia Milovan Rajevac wirukanwe.

Yari yabanje kuba umutoza w’agateganyo, nyuma ahabwa amasezerano yo kugeza mu mpera y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.

Anafite akazi mu ikipe ya Borussia Dortmund ko kuyishakira abakinnyi bafite impano.

Addo yagize ati: “Buri gihe navuze ko nitubona itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi nzegura nyuma yayo, niyo twari kuba twatsindiye igikombe cy’isi.

“Umuryango wanjye ubona ejo hazaza hacu mu Budage”.

Ghana yatsinze Koreya y’Epfo mu mukino wo hagati yo gutsindwa kwayo na Portugal na Uruguay – uyu wari umukino wa nyuma wa Addo – isoza itsinda H iri ku mwanya wa nyuma.

Addo yagize ati: “Umupira w’amaguru ni mwiza, rimwe na rimwe ni mubi. Ni mubi kuri twebwe uyu munsi [ku wa gatanu].

“Tugomba kwiga kandi ndabizi neza ko ibi tuzabyigiraho mu gihe kiri imbere”.

Addo yavukiye mu mujyi wa Hamburg mu Budage ku babyeyi b’Abanya-Ghana. Igihe kinini cyo gukina umupira no gutoza kwe yakimaze mu Budage.

Gutoza Ghana ni ko kazi ka mbere ko gutoza igihugu Addo yari akoze, nyuma y’indi mirimo myinshi yakoze mu makipe yo mu Budage no muri Denmark.

Uruguay niyo uashyizeho akadomo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger