AmakuruImikino

#Worldcup2022: Kylian Mbappe atumye Ubufaransa butanga andi makipe kugera muri 1/16

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Kylian Mbappe atumye ikipe ye iba ikipe ya mbere igeze muri 1/16 cy’igikombe cy’Isi, nyuma yo kuyitsindira ibitego 2-1, mu mukino wayihuzaga na Danmark.

Uyu mukinnyi yongeye kugaragaza ubuhanga bwe ubwo yatsindiraga Les Bleus ibitego 2 byo mu gice cya kabiri abufasha gutsinda iyi kipe yabibasiye cyane mu irushanwa rya Nations League.

Mbappe yari yabanje gukanga Denmark abatera ishoti rikomeye muri metero 12 maze atuma Kasper Schmeichel akuramo umupira ukomeye.

Uyu kizigenza wa Paris St-Germain yafunguye amazamu ku munota wa 61 ku mupira mwiza yahawe na Theo Hernandez mu rubuga rw’amahina.

Denmark yishyuye nyuma y’iminota irindwi gusa ku mupira wa mbere yari iteye mu izamu ibifashijwemo na myugariro Andreas Christensen,nyuma yuko Ubufaransa bwari bunaniwe gukiza izamu.

Umuzamu w’Ubufaransa, Hugo Lloris, yitwaye neza cyane ubwo yakuragamo ishoti rya mugenzi we bakinana mu ikipe ya Tottenham Pierre-Emile Hojbjerg, mu gihe Martin Braithwaite yahushije nawe igitego cyabazwe.

Mbappe yabaye umufaransa muto watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa mu myaka ine,ubwo yari afite imyaka 19,

Mu gihe hari hasigaye iminota ine ngo umukino urangire, Mbappe yibye umugono ab’inyuma ba Denmark atsinda igitego cya kabiri cy’Ubufaransa ku mupira mwiza wa Antoine Griezmann.

Ubufaransa bufite igikombe cy’isi giheruka bwongeye kugaragaza ko uyu mwaka buri hejuru nyuma yo gutsinda uyu mukino.

Kylian Mbappe Lotin yatsinze igitego cye cya 14 mu mikino 12 iheruka mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, kikaba igitego cya 31 amaze gutsindira Ubufaransa muri rusange.

Ubufaransa bwahise bubona itike ya 1/16 kuko mu mukino wabanje wo muri iri tsinda,Australia yatsinze Tunisia igitego 1-0.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Poland yatsinze Saudi Arabia ibitego 2-0 birimo icya Piotr Zielinski na rutahizamu Robert Lewandowski.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger