AmakuruImikino

#Worldcup2022: Argentina yageze muri 1/2 igendera ku iringi iminota 120 yose

Ikipe y’igihugu ya Argentine yageze muri kimwe cya kabiri nyuma yo gutsinda Netherlands kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino wari ugoye wamaze iminota 120.

Nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 hakiri kare,Argentina yaje gutungurwa ubwo Netherlands yabyishyuraga mu minota 10 n’iy’inyongera,bituma hongerwaho iminota 30 nyuma haterwa za penaliti zahiriye aba banyamerika y’Amajyepfo.

Argentina yafunguye amazamu ku munota wa 35 ku gitego cyatsinzwe na Nahuel Molina ku mupira mwiza yahawe na Lionel Messi bituma igice cya mbere kirangira iyoboye.

Uyu mupira Messi yatanze warimo ubuhanga bwinshi kuko waciye hagati ya ba myugariro 2 ba Netherlands,Daley Blind na Virgil van Dijk usanga Molina,awushyira mu rushundura.

Mu kwica umukino wa Argentina,umutoza wa Netherlands Van Gaal yahise yinjiza mu gice cya kabiri Teun Koopmeiners na Steven Berghuis basimbura Bergwijn na Marten De Roon.

Ibi byafashije iyi kipe kongera gukomera mu kibuga hagati nubwo yagize ibyago myugariro wabo Denzel Dumfries agakora penaliti ubwo yakandagiraga mu rubuga rw’amahina Marcos Acuna,ku munota wa 73.

Nyuma yo guhusha penaliti 2 ziheruka mu mikino 2 itandukanye,Messi yateye neza iyi,afasha Argentina kugira ibitego 2-0.

Netherlands yiganye Australia imenya ko iminota 10 ya nyuma Argentina iba iri hasi niko gutangira kuyisatira cyane ndetse ibona igitego cya mbere ku munota wa 82 gitsinzwe na Wout Weghorst winjiye mu kibuga asimbuye.

Uyu mukino wari wajemo amahane bitewe ahanini n’imisifurire itavugwagaho rumwe ku ruhande rwa Netherlands,iminota 90 yarangiye ari 2-1 umusifuzi yongeraho indi 10.

Iyi minota 10 yabereye umusaraba Argentina yakinaga yirwanaho ariko ntibyaza kuyihira kuko ku munota wa 8 yishyuwe igitego cya kabiri na Wout Weghorst nyuma ya free kick yabonetse inyuma gato y’urubuga rw’amahina igaterwa neza cyane na Koopmeiners.

Uyu Koopmeiners yajijishije Argentina ko agiye gutera mu izamu,ahereza agapira gato Weghorst ahita atsinda.

Umukino wahise uhinduka Argentina ishaka igitego cy’intsinzi mu minota 2 yari isigaye aho Lautaro Martinez yari abonye uburyo bwo gutsinda umunyezamu Noppert awukuramo.

Messi nawe yagerageje ishoti rya kure umupira ujya hanze mu gihe ku munota wa nyuma Enzo Fernandez yateye umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.

Iminota 30 ntacyo yahinduye ku mpande zombi byatumye hitabazwa penaliti zahiriye Argentina.

Umunyezamu Emiliano Martinez yabereye intwari Argentina akuramo penaliti 2 za mbere zatewe na Van Dijk na Berghuis.Abazinjije muri Netherlands ni Koopmeiners,Weghorst na Luuk de Jong.

Messi,Paredes, Montiel na Lautaro Martinez binjije penaliti za Argentina gusa Enzo Fernandez yayihushije.

Nyuma y’umukino,Messi yagize ati: “N’ibyishimo byinshi no kwiruhutsa.

“Ntabwo twifuzaga iminota y’inyongera cyangwa penaliti. Twababaye cyane kubera uko ibintu byose byagenze, ariko ni kimwe cya kane cy’igikombe cy’isi. Twari tuzi uko kubabara bimera igihe kigeze, ariko twageze muri kimwe cya kabiri.Ni byiza,ibintu bishimishije cyane.”

Umutoza Louis van Gaal ati: “Twitoje gutera penaliti umwaka wose ariko nyuma y’ibyo byose twatsinzwe. Biteye isoni.

Nk’umutoza, nashakaga gushyira ibintu byose ku murongo. Niyo mpamvu nasabye abakinnyi gufata penaliti mu makipe yabo, bose barabikoze. Ariko uramutse uhushije ebyiri, ntiwatsinda. Ntushobora kurenga umurongo nk’uyu “.

Argentina yari ifite abafana benshi cyane kuri stade Lusail aho abantu 88,235 barebye uyu mukino.

Argentina izahura na Croatia muri 1/2 cy’irangiza kuwa Kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger