AmakuruImyidagaduro

WorldCup2018: Impamvu abahanzi bahurijwe hamwe na Coca Cola bataririmbye mu birori byo gutangiza igikombe cy’Isi

Nyuma yaho Coca Cola nk’umutera nkunga w’Igikombe cy’Isi 2018 ihurije hamwe abahanzi batandukanye bagakora indirimbo y’igikombe cy’Isi , abantu batandukanye batekereje ko abo bahanzi bazaririmba mu muhango wo gutangiza imikino y’igikombe cy’Isi mu Burusiya ariko siko byagenze kubera impamvu zitandukanye.

Jason Derulo wakoze indirimbo y’Igikombe cy’Isi yiswe “Colours” kubufatanye na Coca Cola hanyuma hakongerwa abandi bahanzi batandukanye  we ubwe bivugwa ko yari ku rutonde rwabari kuririmba muri ibi birori ahubwo icyo yazize ni ugukererwa.

Jason Derulo bivugwa ko yatinze mu mihanga yo mumugi wa Moscow nyamara yari yarageze mu Burusiya mbere cyane , gusa kubera gukererwa yahise akurwa ku rutonde rwabari gutaramira imbaga y’abantu bari bateraniye muri stade ya Luzhniki  habere ibirori byo gutangiza ku mugaragaro imikono y’Igikombe cy’Isi.

Abahanzi baririmye muri uyu muhango ni Robbie Williams n’Umurusiakazi uriruimba soprano Aida Garifullina. Abandi bahanzi nka Diamond , Cassper Nyovest ntibigeze bagira icyo batangaza kuri ibi.

Mu mashusho yashize kurubuga rwe rwa Instagram  yabwiye abafana be n’abamukurikira  ko atigeze abwirwa ko azaririmba muri biriya birori , Yagize ati “Nta muntu numwe wigeze amenyesha ko nzaririmba mu gikombe cy’Isi , Abagande nibo  bakwirakwije ibyo bihuha”

Gusa ntiyatangaje impamvu atagomba kuzaririmba nyamara umuhanzi baririmbanye, Jason Derulo we yaragombaga kuririmba muri ibyo birori mu muziki w’umwimerere. Abahanzi  batandukanye bo ku mugabane w’Afurika  bari barakoranye indirimbo na Jason Derulo yitwa “Colours” nabo ntibigeze baririmba mu muhango wo gutangiza igikombe cy’Isi.

Iyo Ykee Benda aririmba muri ibi birori  yari kuba abaye umuhanzi wa kabiri ukomoka muri Uganda uririmbye mu birori byo gufungura imikino y’igikombe cy’Isi nyuma ya Jose Chameleone  waririmbye mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo 2010.

Ykee Benda nawe yari yageze mu Burusiya
Jason Derulo zakuwe ku rutonde rwabari kuririmba kubera gukererwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger