AmakuruImikino

World Cup: Urugendo rwa Argentina rurangiriye muri 1/8 cy’irangiza

Ikipe y’igihugu ya Argentina isezerewe mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka, nyuma yo gutsindirwa muri 1/8 cy’irangiza ibitego 4-3 n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus.

Ni umukino wabereye kuri Kazan Arena iherereye mu mujyi wa Kazan.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Argentina ikina ihererekanya, mu gihe Abafaransa bacungaga izamu ryabo bakataka banyuze kuri Contre-Attaques.

Abafaransa bashoboraga kubona igitego cya mbere ku munota wa 10 w’umukino, gusa Coup Franc yatewe na Antoine Griezman igarurwa n’umutambiko w’izamu.

Ibi ntibyaciye intege abasore b’umutoza Didier Des Champs, kuko n’ubwo Argentina yabarushaga kwiharira umupira, na bo bayirushaga guteza ibibazo imbere y’izamu ryayo.

Ku munota wa 13 w’umukino Abafaransa bafunguye amazamu babifashijwemo na Penaliti ya Antoine Griezman, nyuma y’ikosa Marcos Rojo yari akoreye kuri Kylian Mbappe wahaye akazi gakomeye Argentina.

Iki gitego cyashyize ikipe y’umutoza Jorge Sampaoli ku gitutu, irwana no kukishyura ku kabi n’akeza.

Argentina yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 41 w’umukino, ku ishoti rikomeye Angel Di Maria yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rucundura.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri umugambi ari uwo guhiga ibitego, Argentina iza kubigeraho ku munota wa 48 ibifashijwemo na myugariro Gabriel Mercado, ku mupira wari uturutse kuri Lionel Messi.

Abafaransa bahise barwana no kwishyura iki gitego, bidatinze ku munota wa 57 Benjamin Pavard ahita akishyura, nyuma y’umupira wari ukaswe na Lucas Hernandes.

Kylian Mbappe wari wishe cyane ikipe ya Argentina yahise ayitsinda igitego cya gatatu ku munota wa 64, ku wa 68 aayihuhura burundu, ku mupira yari ahawe na Olivier Giroud.

Argentina yarwanye no gushaka byibura igitego cya gatatu vuba na bwangu ngo irebe ko yanahiga icya kane, gusa Ubwugarizi bw’Abafaransa bukarwana ku izamu ryabwo.

Kera kabaye ku munota wa 90+3 Sergio Aguero wari umaze kwinjira mu kibuga asimbura yatsindiye Argentina igitego cya 3, gusa ntibyari bigishoboka ko ibona icya kane kuko umukino waburaga umunota umwe ngo urangire.

Ikipe y’Abafaransa igomba guhurira muri 1/4 cy’irangiza n’urokoka hagati ya Portigal na Uruguay bacakirana saa mbili z’ijoro mu wundi mukino wa 1/4 cy’irangiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger