World Cup: Ububiligi bwandagaje Tunisia, bunayikurikiza abaturanyi bayo
Ikipe y’igihugu y’Ububiligi Les Diables Rouges ikatishije tike ya 1/8 mu mikino y’igikombe cy’isi, nyuma yo gutsinda Tunisia ibitego 5-2 binatumye Tunisia ikurikira abaturanyi bayo barimo Maroc na Misiri zamaze gusezererwa muri iyi mikino ikomeje kubera mu Burusiya.
Kapiteni Eden Hazard ni we wafunguye amazamu ku munota wa 06 w’umukino biciye kuri Penaliti, Romelu Lukaku atsinda igitego cya kabiri ku munota 16 ku mupira yari ahawe na Dries Mertens, mbere y’uko Dylan Bronn yishuyrira Tunisia igitego cya mbere, kuri Coup-Franc yari itewe na kapiteni Wahbi Kazhri ku munota wa 18 w’umukino.
Nyuma yo kwishyura iki gitego Tunisia yagerageje ibishoboka byose ngo yishyure n’icya kabiri, Gusa mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino Lukaku yongeye kubonera Ababiligi igitego cya gatatu, ku mupira mwiza yari ahawe na Thomas Meunier usanzwe ukinira PSG.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Ababiligi bari imbere n’ibitego 3-1.
Mu gice cya kabiri Tunisia yaje ifite gahunda yo kwataka bikajya iyo bijya bijyanye n’uko ntacyo yabonaga ikiramira, gusa ku munota wa 51 Ububiligi bwongeye kuyikora mu jisho biciye kuri Kapiteni Eden Hazard wafashijwe cyane n’uburangare bwa ba myugariro ba Tunisia, bikarangira atsinze igitego cya kane nyuma yo gucenga umuzamu Farouk Ben Mustapha.
Nyuma yo kubona ko yamaze kurangiza Tunisia, umutoza Roberto Martinez yakuye mu kibuga Romelu Lukaku, Dries Mertens na Eden Hazard bari bayoboye ubudatirizi bwe, yinjiza Marouane Fellaini, Youri Tielemans na Mitchi Batshuayi.
Batshuayi utazya yiburira yatsindiye Ububiligi igitego cya gatanu ku munota wa 90 ku mupira wari uturutse kuri Tielemans, mbere y’uko Wahbi Khazri atsindira Tunisia igitego cya kabiri ku munota wa 90+3 w’umukino.
Gutsinda uyu mukino bifashije Ububiligi kugera muri 1/8 cy’irangiza, mu gihe Tunisia ihise isezererwa n’ubwo igisigaje umukino wa nyuma w’itsinda igomba gukinamo na Panama.
Romelu Lukaku we ahise yinjira mu bafite ibitego byinshi muri iyi mikino aho afite 4, anganya na Christiano Ronaldo wa Portigal.