AmakuruAmakuru ashushyeImikino

World Cup: Nyuma ya Misiri na Maroc, Tunisia na yo ikozweho n’umunota wa nyuma

Umukino w’igikombe cy’isi wahuzaga ikipe y’igihugu y’Ubwongereza The Three Lions n’iya Tunisia Les Aigles du Cartage, urangiye Abongereza batsinze ibitego 2-1, Tunisia igubwaho n’ibyabaye kuri Misiri na Maroc zagiye zitsindwa ku munota wa nyuma.

Imbaraga nyinshi Abongereza bazanye muri uyu mukino ni zo zabahaye kuwuyobora hakiri kare, kuko kapiteni wabo Harry Kane yabafashije gufungura amazamu ku munota wa 12 w’umukino, kuri koruneri yari itewe na Ashley Young, Harry Maguire ateye umupira n’umutwe ukurwamo n’umuzamu Mouez Hassen, birangira ugarukiye Harry Kane ahita ashyira mu izamu.

Tunisia yishyuye iki gitego ku munota wa 35 w’umukino ifashijwe kuri penaliti na Ferjani Sassi, ku ikosa Kylor Walker yari akoreye kuri Anice Badri mu rubuga rw’amahina.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1.

Iminota ya mbere y’igice cya kabiri yaranzwe no gukina neza ku makipe yombi, ikipe ya Tunisia ubona ko yatinyutse bitandukanye n’uko yakinaga mu gice cya mbere.

Ibintu byongeye kuba bibi mu minota ya nyuma ubwo umutoza Gareth Southgate yari amaze kwinjiza mu kibuga Marcus Rashford na Loftus-cheek.

Izi mpinduka zongereye imbaraga ikipe y’Ubwongereza igaba ibitero simusiga kuri Tunisia.

Ubwo amakipe yombi yakinaga iminota 4 y’inyongera, Abongerereza babonye Koruneri ku mupira wari uzamukanwe na Roftus-Cheek.

Iyi koruneri yaje guterwa na Kylian Trippier, umupira urenga ba myugariro ba Tunisia, usanga Kapiteni Harry Kane wari uhagaze wenyine ahita ashyira mu izamu.

Kugeza ubu amakipe 4 muri atanu ahagarariye umugabane wa Afurika ni yo amaze gukina, hakaba nta nimwe muri yo izi uko gutsinda bisa.

Mu yindi mikino yabaye: Sweden yatsinze Repubulika ya Koreya 1-0, mu gihe Ububiligi bwatsinze Panama 3-0 bubifashijwemo na Dries Mertens cyo kimwe na Romelu Lukaku watsinzemo ibitego 2.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger