World Cup: Nigeria yigaruye mu irushanwa, inarigaruramo Argentina
Ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles igaruriye abakunzi bayo ikizere cyo kuba yakomeza muri 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cy’si, nyuma yo gutsinda Iceland ibitego 2-0 byanafashije ikipe y’igihugu ya Argentina kugumana kugarukana ikizere cy’uko na yo ishobora gukomeza.
Ibitego byombi bya Ahmed Musa usanzwe ukinira Leicester City ni byo bifashije Nigeria kwegukana amanota 3, inafata umwanya wa kabiri mu tsinda rya gatanu n’amanota 3, nyuma y’uko yari yatsinzwe na Croatia ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Ni umukino ikipe y’igihugu ya Nigeria yatangiye ubona ko ishobora gutsinda, bijyanye n’uko wabonaga ikina neza kandi nta gitutu gikabije Iceland iyishyiraho.
Igice cya mmbere cy’umukino cyarangiye nta kipe iteye mu izamu ry’indi.
Nyuma y’iminota 4 igice cya kabiri gitangiye ni bwo Nigeria yafunguye amazamu ibifashijwemo na Ahmed Musa, ku mupira yari ahawe na Victor Moses wari uwuzamukanye yihuta cyane aciye ku ruhande rw’iburyo.
Uyu musore usanzwe ukinira Leicester City yo mu Bwongereza yongeye gutsindira Nigeria igitego cya kabiri ku munota wa 75 w’umukino, nyuma yo kubanza gucenga umuzamu akisubiza ba myugariro ba Iceland agatera umupira mu izamu rirangaye.
Iceland yashoboraga kwishyura ku munota wa 80 w’umukino nyuma y’ikosa Kenneth Omeruo yari akoreye kuri Alfreð Finnbogason mu rubuga rw’amahina, gusa Gylfi Sigurðsson penaliti ayita hejuru y’izamu.
Gutsinda uyu mukino bifashije Nigeria kugaruka mu rugamba ariko nanone birugaruramo ikipe y’igihugu ya Argentina yasengeraga ko Iceland itatsinda Nigeria.
Mu ghihe Argentina yaba itsinze Nigeria mu mukino wa nyuma w’itsinda bafitanye yahita igira amanota 4 igasiga Nigeria kuri 3, bityo igahita izamukana na Croatia. Gusa ibi nanone byashoboka mu gihe Iceland yaba yatsinzwe na Croatia cyangwa bakanganya.
Nigeria na yo irasabwa gutsinda Argentina cyangwa bakanganya kugira ngo igere muri 1/8 cy’irangiza, gusa igasengera ko Iceland idatsinda Croatia kuko iyitsinze yagira amanota 4, bityo bagasigara bareba ikinyuranyo cy’ibitego mu gihe yaba yanganyije na Argentina.