World Cup: Mu mukino ufungura, u Burusiya bwihanije Saudi Arabia
Ikipe y’igihugu y’u Burusiya inyagiye Saudi Arabia ibitego 5-0, mu mukino ufungura imikino y’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru wabereye kuri stade ya Luzhniki iherereye mu murwa mukuru w’u Burusiya Moscow.
Ni umukino witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame wari kumwe na Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe.
Ikipe y’igihugu y’u Burusiya yatangiye uyu mukino isatira cyane, iza no kubona igitego cya mbere ibifashijwemo na Yury Gazinskiy ku munota wa 11, ku mupira Aleksandr Golovin yateye kuri koruneli ugarurwa na ba myugariro ba Saudi Arabia, birangira awusubije kwa Gazinskiy wahise aterekamo igitego cya mbere.
Abarusiya baje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 43 babifashijwemo na Denis Cheryshev Real Madrid iheruka gukina muri Villa Real wabanje kwandagaza ba myugariro ba Saudi Arabia, ku mupira yari ahawe na Roman Zobnin
Igice cya mbere cyarangiye u Burusiya buyoboye ku bitego 2-0.
Muri rusange n’ubwo Abarusiya barangije bayoboye igice cya mbere, Saudi Arabia yihariye igice cya mbere cy’umukino kuko yagumanye umupira ku kigero cya 63% kuri 37 k’Abarusiya.
Abarusiya bagerageje amashoti 5 arimo 2 yerekezaga mu izamu, mu gihe Saudi Arabia yateye amashoti 4 yose yagiye hanze.
Igice cya kabiri cyatangiye Saudi Arabia ikina neza hagati mu kibuga yemwe ikaniharira n’umupira, gusa u Burusiya bugateza izamu ryayo ibibazo rucungiye cyane kuri Contre-Ataques.
Ikipe y’igihugu y’u Burusiya yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 71 ibifashijwemo na Artem Dzyuba wari umaze kwinjira mu kibuga ku munota wa 70 w’umukino asimbuye Fyodor Smolov, ku mupira nanone wari uturutse kuri Aleksandr Golovin.
Denis Cheryshev wari wazonze iyi kipe yateretsemo igitego cya kane ku munota wa 91 w’umukino, mbere y’uko ku munota wa nyuma Aleksandr Golovin asoza akazi kuri Coup Franc.
Gutsinda uyu mukino bihise biha Abarusiya kuyobora itsinda rya mbere n’amanota 3, mu gihe undi mukino wo muri iri tsinda utegerejwe gukinwa ku munsi w’ejo.
Mu mikino igomba gukinwa ejo: Misiri izacakirana na Uruguay saa munani za hano i Kigali, saa kumi n’imwe Maroc ikine na Iran, mu gihe umukino w’umunsi uzahuza Espagne na Portigal saa mbili z’ijoro.