World Cup: Mu mafoto dore uko ikipe y’Abadage yatashye nyuma yo gusezererwa
Ikipe y’igihugu y’Abadage, Mannschaft yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’Isi bitunguranye itsinzwe na Koreya y’Epfo ibitego 2-0, mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo yafashe urugendo isubira iwabo n’agahinda kenshi, ubonako batari bakira ibyabayeho.
Iyi kipe y’Ubudage niyo yari iherutse gutwara igikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brazil , kuri ubu ikaba isezerewe itarenze umutaru, ibintu bikunze kuranga amakipe yatwaye igikombe cy’Isi , imikino ikurikiye akenshi usanga asezerwa akiri mu matsinda.
Kuri ubu hari kwibazwa ni umutoza Joachim Loew ufite iyi kipe niba azayigumana nyuma yuyu musaruro iyi kipe ikuye mu gihugu cy’uburusiya. Mbere yo gufata urugendo basubira iwabo mu Budage , iyi kipe y’igihugu ibicishije kuri Twitter yihanganishije abafana n’abanyagihugu bari bafite uburakari batiyumvishaga ukuntu basezerewe batarenze amatsinda.
“Bafana , turababaye nka mwe mwese , Igikombe cy’ Isi kiza nyuma yaburi myaka ine, twari twiyizeyeho byinshi, mutwihanganire kuba tutakinye nk’abatwaye igikombe cy’Isi giherutse, birababaje cyane, gusa twari tubikwiye.”
Ubudage bwari mu Itsinda E bukaba bwasezerewe na Korea y’Epfo mugihe Sweden na Mexique arizo zakomeje muri iritsinda.
Amafoto abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’Ubudage bageze ku kibuga cy’Indege cya Vnukovo mu mugi wa Moscow.