World Cup: Inzira Argentina yandagajwe na Croatia yanyuramo ikagera muri 1/8
Ikipe y’igihugu ya Argentina yaraye ishyize abakunzi bayo mu gihirahiro, nyuma yo kwandagazwa mu ijoro ryakeye na Croatia ikayitsinda ibitego 3-0, mu mukino w’igikombe cy’isi w’itsinda rya gatanu.
Ibitego bya Ante Rebić ku munota wa 53 w’umukino, Luka Modric ku wa 80 na Ivan Raktic ku wa 91 ni byo byafashije Croatia kugera muri 1/8 cy’irangiza inasiga Argentina yahabwaga amahirwe yo kuyobora iri tsinda ihanze amaso munsindire.
Iri tsinda riyobowe na Croatia ifite amanota 6 n’ibitego 5 izigamye, Iceland iza ku mwanya wa 02 n’inota rimwe; nta mwenda nta n’igitego ifite, Argentina ni iya gatatu n’inota rimwe n’umwenda w’ibitego 3, mu gihe Nigeria ya nyuma ifite ubusa n’umwenda w’ibitego 2.
Inzira yafasha Argentina kugera muri 1/8 cy’irangiza.
Nk’uko imibare ibigaragaza, Argentina iracyafite amahirwe yo kugera muri 1/8 cy’irangiza cyo kimwe na Iceland na Nigeria.
Kugera ngo Argentina igere muri 1/8, biraterwa n’ibiva mu mukino w’uyu munsi uhuza Nigeria na Iceland.
Inzira ya mbere ishobora gufasha Argentina, ni uko Nigeria yatsinda Iceland. Mu gihe Super Eagles yaba itsinze Iceland yagira amanota 3 Iceland igasigarana inota rimwe.
Mu gihe byaba bigenze gutya, Icyo Argentina yasigara isabwa ni ugutsinda Nigeria mu mukino wa nyuma bityo igahita igira amanota 4, ikayisiga ku manota 3 yonyine.
Aha nanone byasaba kugira ngo Croatia yihagarareho imbere ya Iceland byibura ikayitsinda cyangwa bakanganya, kugira ngo iyirinde kugira amanota 4 kuko basigara babara ikinyuranyo cy’ibitego mu gihe Iceland yaba igize amanota 4.
Mu gihe Iceland na Nigeria baba banganyije umukino w’uyu munsi, nanone Argentina yaba igifite amahirwe. Iceland yagira amanota 2, Nigeria ikagira 1, Argentina igasigara isabwa gutsinda Nigeria ku mukino wa nyuma, gusa igasenga ko Croatia itsinda Iceland ku mukino wa nyuma cyangwa bakanganya.
Ese Iceland itsinze Nigeria byagenda gute?
Mu gihe Iceland yatsinda Nigeria uyu munsi yahita igira amanota 4. Aha byaba bigoranye cyane ku kipe ya Argentina kuko yasigara isengera ko Croatia ikubita Iceland itababarira, na yo igatsinda Nigeria byinshi ku mukino wa nyuma ubundi ikazamuka ari iya kabiri muri iri tsinda.