World Cup: Imyitwarire ya Argentine yatumye Maradona ajyanwa kwa muganga
Diego Armando Maradona Franco ufite amateka akomeye mu gihugu cya Argentine bitewe n’imyitwarire yagaragaje yishimira itsinzi y’igihu cye akamera nk’umusazi, umuganga we n’abamucungira hafi bahise bamujyana kwa muganga ku girango barebe ntiba ntakibazo afite.
Mu mukino wari ufite byinshi uvuze ku makipe ya Argentine na Nigeria warangiye Argentine itsinze ibitego 2-1 bigatuma ibona amahirwe yo gukomeza muri 1/8, uyu munyabigwi yagaragaje imyitwarire idasanzwe yatumye ahita ajyanwa gusuzumwa.
Nkuko bigaragara mu mashusho uyu mugabo iyo adafatwa n’abashinzwe ku mucungira umutekano yari guhanuka akagwa hasi kandi yaricaye mu myanya yo hejuru cyane. Nyuma y’uko yitwaye mu gice cyambere cy’umukino umuganga we yamusabye ko abataha akamusuzuma kagaruka nyuma riko uyu munyabigwi aramwangira n’ubwo byageze aho mugice cya Kabiri bamaze kwishyura igitego cyabo cyari cyatsinzwe na Messi amarira amubana menshi mumaso.
Nyuma yaho Marcos Rojo atsinze igitego cy’itsinzi uyu munyabigwi yashimye bikomeye cyane azamura intoki yerekana musumba zose, ibimenyetso bifatwa nko gutukana. Nyuma yibyo muri iki gitondo yabyutse yerekana amafoto ari kwitabwaho n’abaganga anabonera no gutangaza ko amerewe neza.
Maradona w’imyaka 57 yakiniye ikipe y’igihugu ya Argentine imikino 91 ayitsindira ibitego 34 , akaba yanaregukanye igikombe cy’Isi cya 1986 , nyuma yo gusezera gukina umupira w’amaguru yahise anaba umutoza w’iyi kipe nyuma azakuvanwa kuri izi nshingano.