AmakuruImikino

World Cup: Ikipe y’igihugu ya Sweden yageze muri 1/4 ihigitse Abasuwisi-Amafoto

Ikipe y’igihugu ya Sweden yabaye ikipe ya karindwi iteye intambwe ya 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru, nyuma yo gutsinda Ubusuwisi igitego 1-0 mu mukino wa 1/8 cy’irangiza wabaye kuri uyu wa kabiri.

Ni umukino wabereye kuri Saint Petersburg Arena iherereye mu mujyi wa Saint Petersburg mu gihugu cy’Uburusiya.

Ikipe y’igihugu y’Abasuwisi yatangiye ihererekanya neza, mu gihe Sweden yatangiye ifunga izamu ikazamukira kuri Contre-Attaques. Gake gake Sweden na yo yatangiye kugaruka mu mukino biba ngombwa ko ujya ku rwego rumwe.

N’ubwo Abasuwisi barangije igice cya mbere bihariye umupira kurusha Sweden, nta kini bigeze bayirusha dore ko iki gice nta n’uburyo bwinshi bwigeze bubonekamo.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yafunguye byeruye, umupira ari ko uva ku izamu ry’imwe ukajya ku ry’iyindi.

Sweden yafunguye amazamu ku munota wa 66 w’umukino ibifashijwemo na Emil Fosberg wari wazonze cyane ikipe y’Abasuwisi, ku mupira yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina abanje gucenga ab’inyuma b’Ubusuwisi.

Ikipe y’Ubusuwisi yarwanye no kwishyura iki gitego, gusa ab’inyuma ba Sweden ndetse n’umuzamu Robin Olsen bakaba ibamba.

Mu minota y’inyongera Sweden yahawe penaliti n’umusifuzi nyuma y’ikosa Michael Lang yari akoreye kuri Marcus Berg, gusa hiyambajwe Video Assistant Referee bigaragara y’uko Lang yari yasunikiye Berg ku murongo w’urubuga rw’amahina.

Iri kosa ryaje no kuviramo uyu musore(Michael Lang) guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yahise ivamo itukura.

Ikipe ya Sweden yiyongereye ku Bufaransa, Uburusiya, Uruguay, Brazil, Croatia n’Ububiligi zamaze kubona tike ya 1/4 cy’irangiza, mu gihe indi kipe imwe ibura iboneka muri iri joro hagati y’ikipe y’igihugu y’Abongereza n’iya Columbia zihurira mu mukino wa 1/8 cy’irangiza.

Abanya Sweden bishimira igitego.

Granit Xhaka arekura ishoti.
Ikipe yose imaze gutsindwa igitego ni uku ihita ireba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger