World Cup: Croatia yasezereye Uburusiya bwakiniraga mu rugo, igera muri 1/2-Amafoto
Ikipe y’igihugu ya Croatia yabaye ikipe ya kane ikatishije tika ya 1/2 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu Burusiya, nyuma yo gusezerera Uburusiya bwari buri imbere y’abafana babwo kuri penaliti 4-3.
Ni umukino watangiye amakipe yombi asatirana, gusa mu minota ya mbere yawo Croatia yarushaga Abarusiya kurema uburyo imbere y’izamu no guhanahana neza.
Ikipe y’Abarusiya ni yo yafunguye amazamu mbere ibifashijwemo n’igitego cya Denis Cheryshev cyo ku munota wa 31 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Artem Dzyuba.
Iki gitego cyaje kwishyurwa na Andrej Kramaric, ku mupira wari uturutse kuri Mario Mandzukic, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse nanone asatirana, gusa iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye nta yishoboye kubona igitego cy’insinzi.
Byabaye ngombwa ko hiyambazawa iminota 30 y’inyongera, gusa nanone irangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Ikipe ya Croatia ni yo yongeye kubona izamu mbere ibifashijwemo na myugariro Domagoj Vida ku munota wa 100, akaba ari ku mupira yari ahawe na Kapiteni we Luka Modric.
Ikipe y’igihugu y’Uburusiya yihariye agace ka kabiri k’iminota y’inyongera yishyuye iki gitego ku munota wa 115 ibifashijwemo na myugariro Mario Fernandes n’umutwe, nyuma ya Coup Franc yari itewe na Alan Dzagoev.
Kunganya 2-2 mu minota isanzwe na 30 y’inyongera byabaye ngombwa ko hiyambazawa za Penaliti kugira ngo haboneke ukomeza.
Ikipe y’igihugu ya Croatia yinjije penaliti 4, ihusha 3. Luka Modric, Domagoj Vida na Ivan Raktic bose binjije penaliti zabo, mu gihe iya Mateo Kovacic yakuwemo n’umuzamu Igor Aknfeev.
Abarusiya barimo Roman Zobnin na Alan Dzagoev binjije penaliti zabo, iya Fyodor Smolov ikurwamo n’umuzamu Daniele Subasic na ho Mario Fernandes penaliti ayitera hanze y’izamu.
Ikipe y’igihugu ya Croatia igomba guhura n’iy’Ubwongereza mu mukino wa 1/2 cy’irangiza uteganyijwe ku wa gatatu, mu gihe ku wa kabiri hateganyijwe undi mukino ugomba guhuza Abafaransa n’Ababiligi.