AmakuruAmakuru ashushyeImikino

World Cup: Byemejwe ko abakinnyi ba Argentina bazihitiramo abazakina na Nigeria

Mu gihe hagitegerejwe niba ikipe y’igihugu ya Argentina izagera muri 1/8 cy’imikino y’igikombe cy’isi cyangwa itazageramo, byemejwe y’uko abakinnyi bakuru b’iyi kipe ari bo bagomba guhitamo abazakina umukino wa kamarampaka Argentina igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles kuri uyu wa kabiri saa mbiri.

Ibi byaje bikurikira imvururu zagaragaye mu mwiherero w’iyi kipe mu ijoro ryakeye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Dailmail avuga ko Ricardo Giusti uri mu batwaranye na Argentina igikombe cy’isi cyo mu 1986 yavuze ko yaganiriye na Jorge Burruchaga ushinzwe abatoza mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentina akamwemerera ko abakinnyi batanga inama ku mukino ugomba kubahuza na Nigeria.

Giusti ati” Abakinnyi ni bo bazemeza ikipe, uko ni ukuri. Mu gihe Sampaoli yumva ashaka kwicara ku ntebe, ashobora kubikora. Mu gihe yaba atabishaka, na byo nta kibazo.”

Amakuru kandi avuga ko Jorge Sampaoli yagiranye ibiganiro na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentina Claudio Tapia, bemeranya ko agumya kubaho nk’umutoza.

Lionel Messi na Javier Mascherano nk’abakinnyi bakuru ni bo bashobora kwiyambazwa guhitamo ikipe izakina na Nigeria bagomba gutsinda ku kabi n’akeza mu rwego rwo kwegukana umwanya wa kabiri mu tsinda mu gihe Iceland yaba itatsinze Croatia.

Lionel Messi na bagenzi be batangiye nabi imikino y’igikombe cy’isi banganya na Iceland ku mukino wa mbere w’itsinda, mbere y’uko bandagazwa na Croatia yabatsinze 3-0 mu mukino wa kabiri.

Kapiteni Luka Modric na Ivan Raktic ukinana na Messi ni bamwe mu bigaragaje cyane muri uyu mukino.

Magingo aya Argentina ni yo ya nyuma mu tsinda rya kane n’inota rimwe, mu gihe Croatia iriyoboye n’amanota 6 yo yamaze kubona tike ya 1/8 cy’irangiza.

Umutoza Jorge Sampaoli yambuwe uburenganzira ku mukino wa Nigeria.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger