World Cup: Bisabye iminota y’inyongera ngo Brazil ive mu nzara za Costa Rica
Ikipe y’igihugu ya Brazil Seleção yigaruriye ikizere cyo kugera muri 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’isi, nyuma yo gutsinda Costa Rica ibitego 2-0 byose byinjiye mu minota 6 yari yongewe ku isanzwe y’umukino, Costa Rica na yo ihita isezererwa muri iyi mikino ikomeje kubera mu gihugu cy’Uburusiya.
Ibitego bya Philippe Coutinho ku munota wa 90+1 na Neymar Jr ku wa 90+7 ni byo bifashije iyi kipe y’umutoza Tite kwigobotora Costa Rica yari yagerageje kurinda ubusugire bw’izamu ryayo mu minota 90 y’umukino.
Ni umukino wabereye kuri Saint Petersburg Stadium isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya Zenit Saint Petersburg.
Uyu mukino watangiye ikipe ya Brazil isatira, mu gihe Costa Rica yakinaga irinda izamu ryayo igacungira ku ma Contre-Attaques.
Costa Rica yashoboraga kubona igitego ku munota wa 13 ku ishoti Celso Borges yatereye mu rubuga rw’amahina, gusa umupira uca hanze gato y’izamu rya Alisson Becker.
Brazil yakomeje kugerageza uburyo bwose bushoboka ngo ibone igitego mu gice cya mbere, gusa ba myugariro ba Costa Rica n’Umuzamu Kaylor Navas bakaba ibamba.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yose anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri umutoza Tite yakoze impinsuka, avana mu kibuga Willian yinjiza Douglas Costa, Fernandinho asimbura Gabriel Jesus, mu gihe Roberto Firmino yasimbuye Paulinho ku munota wa 68 w’umukino.
Muri rusange Brazil yakoze ibishoboka byose irataka, Costa Rica ikugarira icungira kuri Contre-Attaques nk’uko yakinaga mu gice cya mbere.
Ku munota wa 79 Brazil yashoboraga kubona igitego kuri Penaliti nyuma y’ikosa yari akorewe mu rubuga rw’amahina, gusa umusifuzi aza kwisubira ku cyemezo yari yafashe nyuma yo gusanga uyu musore yari yigushije.
Mu minota 6 y’inyongera ni ho iyi kipe yafunguye amazamu ibifashijwemo na Philippe Coutinho, ku mupira yari ahawe na Gabriel Jesus.
Neymar yaje kongeramo igitego cya kabiri ku munota wa nyuma w’umukino, ku mupira yari ahawe na Douglas Costa bityo Brazil inahita iyobora itsinda rya gatandatu n’amanota 4, inota rimwe imbere ya Serbia ifite 3, Ubusuwisi buza gucakirana n’iyi Serbia ni ubwa gatatu n’inota 1, mu gihe Costa Rica ari iya nyuma n’ubusa.