AmakuruImikino

World Cup: Bigoranye, Ubufaransa bukuye amanota 3 kuri Australia

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus ibonye amanota atatu ya mbere mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda bigoranye Australia ibitego 2-1.

Uyu mukino wabereye kuri Khazan Arena watangiranye imbaraga nyinshi, cyane ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus.

Iyi kipe y’umutoza Didier Des Champs yihariye cyane iminota 10 ya mbere y’umukino, gusa amashoti 4 agana mu izamu yose yateye yafashwe n’umuzamu Mathew Ryan, harimo n’irya Kylian Mbappe yashyize muri Koruneri ku munota wa 02 w’umukino.

Ikipe y’igihugu ya Australia yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 17 w’umukino, ku mupira wari uturutse kuri Coup Franc, Mathew Leckie awuteye n’umutwe ukurwamo n’umuzamu Hugor Loris, Traint Sainsbury ashatse gusubizamo asanga umupira wamaze kugera muri Koruneri.

Uretse ubu buryo bwagiye bwabonetse mu minota ya mbere y’umukino, nta bundi bwigeze buboneka kuko amakipe yombi yakiniraga cyane hagati mu kibuga.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka angaya 0-0.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri asa n’aho akina umukino umwe n’uwo yakinaga mu gice cya mbere cy’umukino.

Abafaransa babonye igitego cya mbere ku munota wa 58 babifashijwemo na Antoine Griezman kuri penaliti, nyuma y’ikosa yari akorewe mu rubuga rw’amahina na Josh Risdon.

Iki gitego Australia yakishyuye nyuma y’iminota ine ibifashijwemo kuri penaliti na Mile Jedinak, nyuma y’uko Samuel Umtiti yari amaze kugaruza umupira akaboko.

Ku munota wa 70 Didier Des Champs yakoze impinduka, avana mu kibuga Antoine Griezman na Ousmane Dembele yinjiza Nabiri Fekir na Olivier Giroud.

Nyuma yongeye gukora iyindi mpinduka, avana mu kibuga Corentin Torisso wari utangiye gukora amakosa menshi, yinjiza Blaize Matuidi.

Izi mpinduka zahise zongerera Ubufaransa ingufu ku buryo bugaragara, bunahita bubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Paul Pogba ku munota wa 81, ku ishoti rikomeye rigonga umutambiko w’izamu riramanuka ryidunda imbere mu izamu.

Gutsida uyu mukino bifashije Ubufaransa kuyobora itsinda itsinda C n’amanota atatu, mu gihe hagitegerejwe undi mukino w’iri tsinda uza guhuza Peru na Denmark Saa kumi n’ebyiri.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger