World Cup: Amakarita y’umuhondo atumye Senegal Afurika yari ihanze amaso itaha amaramasa
Ikipe y’igihugu ya Senegal yari isigaye ihanzwe amaso n’abatuye umugabane wa Afurika mu mikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu gihugu cy’Uburusiya na yo itashye itarenze umutaru, nyuma yo gutsindwa na Columbia igitego 1-0 mu mukino wa nyuma w’itsinda.
Amakarita menshi y’umuhondo ni yo atumye iyi kipe yari isigaye ihagarariye Afurika ibura Ticket ya 1/8 cy’irangiza, mu gihe yanganyaga amanota n’umubare w’ibitego n’Abayapani bazamutse ari aba kabiri, bijyanye n’uko itegeko rivuga ko mu gihe amakipe anganya amanota hiyambazwa ibitego azigamye, byanga hakarebwa amakarita y’umuhondo.
Iyi kipe y’umutoza Aliu Cisse yasabwaga byibura kunganya uyu mukino igahita yibonera ticket ya 1/8 cy’irangiza yaherukagamo mu gikombe cy’isi cyo muri 2002 cyabereye muri Koreya n’Ubuyapani.
Iyi Columbia yo yasabwaga gutsinda byanze bikunze ititaye kubyagombaga kuva mu mukino wa Pologne n’Abayapani.
Muri rusange ntacyo iyi kipe itakoze ngo yihagarareho, gusa umwana urapfa ntacyo wamukorera ngo utabare ubuzima bwe.
Senegal yabonye uburyo bw’igitego mu gice cya mbere kuri penaliti yari yemerewe n’umusifuzi Milorad Mažić wayoboye uyu mukino, gusa ikoranabuhanga birangira riruciye ko Davinson Sanchez nta kosa yari yakoreye kuri Sadio Mane.
Senegal yanakinaga neza yihagazeho iminota 73, gusa ku wa 74 w’umukino iza kurangizwa na Yerri Mina usanzwe ukinira FC Barcelona, watsindiye Columbia igitego cyahise kiyiha ticket ya 1/8 cy’irangiza no gufata umwanya wa mbere muri rino tsinda rya karindwi.
Senegal yahise ijya ku gitutu cyo kureba byibura ko yakwishyura iki gitego, gusa iminota 90 y’umukino n’ine yinyongera irangira ubwugarizi bwa Columbia bwihagazeho.
Columbia irangije iyoboye iri tsinda n’amanota 6, Abayapani barangiza ku wa kabiri n’amanota 4 banganyaga na Senegal ya gatatu, mu gihe Pologne irangije ku mwanya wa nyuma n’amanota 3 n’ubwo yari yashoboye gutsinda Ubuyapani 1-0.