World Cup: Amafoto yaranze umukino wa Sweden n’Ubudage bwarokotse ku munota wa nyuma
Ikipe y’igihugu y’Abadage Die Manschaft yigaruriye ikizere cyo kuba yabona tike ya 1/8 cy’igikombe cy’isi, nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe y’igihugu ya Sweden mu mukino usabye iminota itanu y’inyongera ngo Ubudage bubone amanota 3.
Ikipe y’igihugu ya Sweden ni yo yafunguye amazamu mbere ibifashijwemo na Ola Toivonen watsinze igitego abanje kuroba umuzamu Manuel Nuer, ku mupira yari ahawe na Viktor Claesson ku munota wa 32 w’umukino.
Ikipe y’igihugu y’Ubudage bakoze ibishoboka byose ngo barebe ko bakwishyura iki gitego mbere y’igice cya mbere, gusa iminota 45 irangira ari 1 cya Sweden ku busa bw’Abadage.
Abadage bakoze batangiranye imbaraga zidasanzwe kugira ngo bishyure iki gitego bashake n’iby’insinzi, kuko kudatsinda uyu mukino byari kubashyira mu kaga gakomeye ko kuba basezererwa mu ijonjora.
Ku munota wa 48 Marco Reus yahise yishyurira Abadage iki gitego, gusa ntibyari bihagije kukobasabwaga gutsinda uyu mukino ku kabi n’akeza.
Abasore b’umutoza Joachom Loew bakoze byose bishoboka, gusa amahirwe akabura.
Nko ku munota wa 88 Toni Kroos yateye ishoti rikomeye cyane, umupira ukurwamo n’umuzamu Robin Olsen mu gihe abenshi batekerezaga ko byarangiye.
Julian Brandt yongeye kurekura irindi shoti ku munota wa 90 w’umukino, gusa umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.
Kera kabaye ku munota wa 90+5, Abadage babonye Coup Franc yari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, gusa haruguru gato mu nguni y’ibumoso.
Byasabye Toni Kroos gukoresha ubwenge bwinshi kuko yanze gutera uyu mupira mu izamu ahubwo akawuhereza Marco Reus bari begeranye. Reus yahise amusubiza uyu mupira undi na we arekura ishoto ryahise rigana mu nguni y’iburyo y’izamu rya Olsen.
Uyu mukino wanagaragayemo ikarita itukura yeretswe Jerome Boateng ku munota wa 82 w’umukino, ku ikosa rya kabiri ry’ikarita y’umuhondo yari akoreye kuri Marcus Berg.
Ubudage burasabwa gutsinda umukino wa nyuma w’itsinda bufitanye na Repubulika ya Koreya, gusa bugasenga ko Mexico itsinda Sweden mu mukino bafitanye cyangwa bakanganya, kuko Sweden itsinze byasaba kubara ikinyuranyo cy’ibitego kuko yaba Sweden, Mexique n’Ubudage bose baba banganya amanota 6.