AmakuruImikino

World Cup: Abongereza basezereye Sweden, bagera muri 1/2 cy’irangiza

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ibaye ikipe ya gatatu ikatishije tike ya 1/2 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu Burusiya, nyuma yo gusezerera Sweden ku bitego 2-0, mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.

Ibitego bya Harry Maguire na Dele Alli ni byo byahesheje iyi kipe y’umutoza Gareth Southgate kugera muri 1/2 cy’irangiza yaherukagamo mu wa 1990.

Ni umukino wari ubereye ijisho ku mpande zombi.

Abongereza babonye uburyo bwo kuba batsinda igitego cya mbere ku munota wa 18 w’umukino, ku ishoti Harry Kane yateye ashaka gutungura umuzamu Robin Olsen gusa umupira uca hanze gato y’izamu.

Abongereza bafunguye amazamu ku munota wa 30 babifashijwe na myugariro Harry Maguire, kuri koruneri yari itewe na Ashley Young uyu myugariro wa Leicester City ahita atsinda igitego n’umutwe.

Nyuma y’aho Abongereza babonye ubundi buryo 2 bwari kuvamo ibitego, gusa imipira yose Raheem Sterling yayambuwe n’umuzamu Olsen babaga basigaranye bonyine.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Abongereza bari imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yagarutse nanone akina umukino wo gusatirana.

Ikipe y’Abongereza yari irangajwe imbere na kapiteni Harry Kane na Raheem Sterling wahaye akazi gakomeye Sweden, yasatiraga cyane ishaka igitego cya kabiri mu gihe Sweden na yo yageragezaga kurema uburyo ahanini biciye ku mipira mirmire ngo irebe ko yakwishyura.

Abongereza baje kongera kureba mu izamu rya Sweden ku munota wa 58 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Dele Alli wari ukatiwe umupira na Jesse Ringard.

Sweden ntiyacitse intege,yakomeje gusatira byibura ngo ibone igitego cyari kuyifasha kugaruka mu mukino, gusa Abongereza bihagararaho kugeza ku munota wa nyuma w’umukino.

Ikipe y’Abongereza yiyongereye ku Bufaransa n’Ububiligi zamaze kubona tike ya 1/2 cy’irangiza, hakaba hasigaye kumenyekana indi kipe imwe ibona iyi tike hagati y’Uburusiya na Croatia ziza kwisobanura muri iri joro.

Abongereza bishimira igitego cya kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger