AmakuruImikino

World Cup: Abafaransa n’Ababiligi barabimburira abandi muri 1/2 cy’irangiza

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus n’iy’Ababiligi Les Diables Rouges barabimburira andi makipe, mu mukino wa 1/2 cy’irangiza w’igikombe cy’isi uteganyijwe kuba ku mugoroba w’uyu wa gatatu, ku wa 10 Nyakanga 2018.

Ni umukino uteganyijwe gutangira guhera saa mbiri z’umugoroba, ukaza kubera kuri Stade ya Saint Petersburg iherereye mu mujyi wa Saint Petersburg.

Ni umukino abenshi bafata nka Final y’igikombe cy’isi igiye kubera imburagihe, bijyanye n’inzira ndetse n’imbaraga aya makipe yombi yagaragaje kugira ngo agere muri 1/2 cy’irangiza.

Nyuma yo kuzamuka ari iya mbere mu tsinda, ikipe y’igihugu y’Ububiligi yasezereye Abayapani bigoranye mu mukino wa 1/8 cy’irangiza, mu gihe muri 1/4 cy’irangiza basezereye Brazil nta n’umwe wabitekerezaga, bijyanye n’uko abenshi bahaga iyi kipe yo muri Amerika y’Epfo amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Ikipe y’igihugu y’Abafaransa na yo ku rundi ruhande yagaragaje imbaraga zikomeye mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka. Nyuma yo kuzamuka ari iya mbere mu tsinda rya gatatu, iyi kipe y’umutoza Didier Des Champs yongeye gushimangira ko ikomeye cyane nyuma yo gusezerera Argentina ku bitego 4-3 mu mukino wa 1/8 cy’irangiza, mu gihe muri 1/4 yasezereye Uruguay ku bitego 2-0.

Abakinnyi batandukanye nka Eden Hazard, Kevin De Bruyne na Romelu Lukaku ni bo bahanzwe amaso cyane ku ruhande rw’Ububiligi, mu gihe Antoine Griezman, Kylian Mbappe na Paul Pogba bahanzwe amaso ku ruhande rw’Abafaransa.

Ikipe iza kurokoka muri uyu mukino izacakirana ku mukino wa nyuma n’ikipe izarokoka hagati y’Abongereza na Croatia bazisobanura mu mukino wa 1/2 cy’irangiza uteganyijwe ku munsi w’ejo.

Antoine Griezman na Kylian Mbappe bishhimira igitego mu mukino wa 1/4 basezereyemo Uruguay.
Eden Hazard ahanganye na Brazil mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger