AmakuruImikino

World Cup: Abafaransa batsinze Uruguay, babimburira abandi muri 1/2

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus ibimburiye abandi muri 1/2 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu Burusiya, nyuma yo gusezerera Uruguay iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza umaze kurangira mu kanya.

Ibitego bya Raphael Varane na Antoine Griezman ni byo  bifashije iyi kipe y’umutoza Didier Des Champs kugera muri 1/2 cy’irangiza.

Ni umukino Uruguay yakinnye ifite icyuho cya rutahizamu Edinson Cavani utakinnye uyu mukino kubera imvune yagiriye mu mukino wa 1/8 cy’irangiza basezereyemo Portigal.

Iminota ya mbere y’uyu mukino yaranzwe n’imbaraga ku mpande zombi, gusa uko iminota yagiye yicuma amakipe yombi yatangiye kugenza gake umupira.

Nta buryo bwinshi bw’ibitego bwigeze buboneka mu gice cya mbere, bijyanye n’uko ba myugariro b’impande zombi bari maso.

Abafaransa bafunguye amazamu ku munota wa 40 babifashijwemo na Raphael Varane, kuri Coup Franc yari itewe na Antoine Griezman birangira uyu musore wa Real Madrid ateretse umupira mu rucundura n’umutwe.

Ku munota wa 43 Uruguay yashoboraga kwishyura iki gitego ku mupira watewe n’umutwe na Matias Vecino ushyira muri koruneri n’umuzamu Hugor Loris.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Abafaransa bayoboye na 1-0.

Igice cya kabiri cy’uyu mukino cyaranzwe n’imbaraga ku mpande zombi, dore ko Uruguay yashaka kwishyura.

Ibya Uruguay byarangiye ku munota wa 61 w’umukino, ku ishoti riremereye Antoine Griezman yarekuye ku munota wa 61 w’umukino, umuzamu Fernando Muslera agerageje kurifata umupira umurusha imbaraga birangira wigiriye mu izamu.

Iminota yakurikiyeho yaranzwe nanone no gusatirana ku mpande zombi, gusa birangira  nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’iyindi.

Umukino wa 1/2 cy’irangiza Ubufaransa buzawukina ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, bukaba bugomba gutegereza urokoka hagati ya Brazil n’Ububiligi baza guhurira mu mukino wa 1/4 cy’irangiza muri iri joro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger