AmakuruImikino

World Cup: Abafaransa batsinze Ababiligi bagera ku mukino wa nyuma

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus yakatishije tike y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya, nyuma yo gutsinda Ububiligi 1-0 ikabusezerera mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.

Ni umukino waberega kuri Saint Petersburg Arena iherereye mu mujyi wa Saint Petersburg.

Igitego rukumbi cya myugariro Samuel Umtiti ni cyo cyahesheje Abafaransa kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi baherukaga kugeraho mu 2006 batsindwa n’Ubutaruyani ku mukino wa nyuma.

Ni umukino watangiye Ababiligi basatira cyane, mu gihe Abafaransa bakinaga bacungira cyane ku ma Contres-Attaques.

Ikipe y’Ububiligi yabonye Uburyo bukomeye imbere y’izamu ry’Abafaransa mu minota 3o ya mbere y’umukino, gusa abasore nka Eden Hazard, Romelu Lukaku na Tobby Alderweild ntibabasha kububyaza umusaruro.

Nyuma y’umunota wa 30, ikipe y’Abafaransa na yo yafunguye umukino yataka izamu ry’Ababiligi, gusa umutwe wa Olivier Giroud n’ishoti rikomeye rya Benjamin Pavard byose byakuwemo n’umuzamu Thibaut Courtois.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi nanone yagarutse asatirana cyane.

Ikipe y’Abafaransa itari yabonye uburyo bwinshi bw’ibitego yafunguye amazamu ku munota wa 51 w’umukino, kuri koruneri Antoine Griezman yateye, birangira Umtiti atsinze igitego n’umutwe asumbye Marouane Fellaini.

Ababiligi barwanye no kwishyura iki gitego, gusa ba myugariro b’Ubufaransa bakarinda abasore barimo Eden Hazard, Kevin De Bruyne na Romelu Lukaku kuba babinjirana umupira mu rubuga rw’amahina bakabatsinda igitego.

Ikipe y’igihugu y’Abafaransa na yo yagiye ibona ubundi buryo bwo kuba yatsinda ibindi bitego cyane ku mipira yabaga iturutse kwa Kylian Mbappe wigaragaje cyane, gusa abasore barimo Olivier Giroud na Antoine Griezman ntibinjize imipira mu izamu rya Thibaut Courtois.

Indi kipe igomba guhurira n’Ubufaransa ku mukino wa nyuma igomba kumenyekana ku munsi w’ejo, ikaba igomba kuva hagati y’ikipe y’Igihugu y’Abongereza n’iya Croatia zizahurira mu mukino 1/2 cy’irangiza ku munsi w’ejo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger