World Cup: Abadage batangijwe nabi na Mexico
Ikipe y’igihugu y’Ubudage ifite igikombe cy’isi giheruka yatangiye imikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka nabi, nyuma yo gutungurwa igatsindwa na Mexico 1-0
Amakipe yombi yakinnye yatangiye uyu mukino yataka, Abadage bakina umukino ugenda gahoro, mu gihe Mexico yakinaga umukino wo kwihuta cyane ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bafite umuvuduko n’amacenga menshi.
Ku munota wa mbere w’umukino Mexico yashoboraga kubona igitego ibifashijwemo na Hirving Lozano, gusa Jerome Boateng arahagoboka ashyira umupira muri koruneri.
Uyu musore yongeye kurekura ishoti rikomeye ku munota wa 09 w’umukino, gusa umuzamu Manuel Nuer arahagoboka asama umupira.
Ikipe y’igihugu y’Abadage na yo yahererekanyaga neza iturutse inyuma, gusa nta buryo bw’ibitego bwinshi yabonye imbere y’izamu rya Guellermo Ochoa.
Uburyo Abadage babonye n’ibwa Tonny Kroos warekuye ishoti ku munota wa 21 umupira ufatwa na Ochoa, no ku munota wa 38 kuri Coup Franc ya Tonny Kroos yagonze umutambiko w’izamu.
Mexico yafunguye amazamu ku munota wa 34 ibifashijemo na Hirving Lozano wari wazonze cyane ikipe y’Abadage, ku mupira mwiza yari ahawe na Javier Hernandes Chicharito.
Iki gitego ni cyo cyajyanye amakipe yombi kuruhuka.
Ikipe y’igihugu y’Ubudage yinjiranye imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabiri cy’umukino, abasore barimo Julian Draxler, Toni Kroos, Mesut Ozil na Marco Reus winjiye mu kibuga asimbura bakora ibishoboka byose, gusa ba myugariro ba Mexico bari barangajwe imbere na Kapiteni wabo Raphel Marquez baryama ku gitego cyabo.
Mu wundi mukino wabaye, ikipe y’igihugu ya Serbia ibifashijwemo na kapiteni wayo Aleksandr Koralov yatsinze Costa Rica igitego 1-0.