AmakuruAmakuru ashushyeImikino

World Cup: Abadage banditse amateka mabi batigeze bandika mu buzima

Ikipe y’igihugu y’Abadage Die Manchaft isezerewe mu mikino y’igikombe cy’uyu mwaka nyuma yo gutsindwa 2-0 na Repubulika ya Koreya, ikora amateka mabi yo gusezerererwa mu matsinda bwa mbere kuva yatangira kwitabira imikino y’igikombe cy’isi.

Abadage bahuriye na Koreya mu mukino usoza itsinda rya gatanu basabwaga gutsinda byanze bikunze ngo babone Ticket ya 1/8 cy’irangiza.

Iyi kipe yaherukaga gutsinda Sweden bigoranye yari izi neza ko kudatsinda Koreya byari kuyishyira mu mazi abira, kuko gutsinda kwa Sweden kwari guhita kuyicyura nta nteguza.

Iyi Sweden ibyayo yabikemuye kare itsinda Mexico ibitego 3-0, inahita iyobora itsinda ku buryo bworoshye cyane. Ni ibitego byatsinze na Ludwig Augustinsson ku munota wa 50, Andreas Granqvist aterekamo icya kabiri kuri Penaliti ku munota wa 62, mu gihe ku wa Edson Velázquez yitsinze igitego cya gatatu ku munota wa 74 w’umukino.

Aha Abadage bari bagifite amahirwe yo gukomeza kuko gutsinda Koreya byari gushyira mu mazi abira Mexique.

Ibintu byaje kuba bibi kuri iyi kipe ubwo Young-Gwon Kim yatsindiraga Koreya igitego cya mbere ku munota wa 90+2 w’umukino.

Iki gitego cyabanje kwangwa n’umusifuzi wo ku ruhande avuga ko uyu musore yari yaraririye, gusa Video Assistant Referee igaragaza ko uyu musore atari yaraririye.

Son-Heung Min ukinira Tottenham yaje kubonera Koreya igitego cya kabiri ku munota wa 90+4 w’umukino, nyuma y’uko umuzamu Manuel Nuer ataye izamu rye akajya gufasha abakinnyi b’imbere.

Gutsindwa uyu mukino bitumye Abadage basezerererwa bwa mbere mu matsinda y’igikombe cy’isi.

Iyi kipe kandi iteye ikirenge mu cy’Abafaransa batwaye igikombe cy’isi cyo mu 1998 bakaviramo mu matsinda muri 2002, Abatariyani bagitwaye mu 2006 bakaviramo mu matsinda mu 2010 na Espagne yagitwaye mu 2010 ikaviramo mu jonjora muri 2014.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger