AmakuruAmakuru ashushyeImikino

World Cup: Ababiligi batsinze Abongereza babatwara umwanya wa gatatu

Ikipe y’igihugu y’Ububiligi Les Diables Rouges yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kiri kugenda kigana ku musozo, nyuma yo gutsinda Three Lions y’Abongereza ibitego 2-0 mu mukino bahataniragamo umwanya wa gatatu.

Ibitego bya Thomas Meunier na Eden Hazard ni byo byafashije ikipe y’Ababiligi kubona umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi, wabaye umwanya wa mbere babonye muri iyimikino dore ko umwanya mwiza bari barigeze ari uwa kane begukanye mu gikombe cy’Isi cyo mu 1986.

Ni umukino watangiye amakipe yombi asatirana cyane, gusa Ababiligi bacungiraga cyane ku ma Contres-Attaques.

Ku munota wa kane gusa w’umukino, Ababiligi bahise bafungura amazamu ku gitego cya Thomas Meunier, ku mupira wari ukaswe na Nacer Chadri.

Ikipe y’Abongereza yagerageje kubaka umukino ngo ireme uburyo bwo kuba yashaka igitego cyo kwishyura, gusa Ubwugarizi bw’Ububiligi bwari burangajwe imbere na Vincent Kompany ntibuyemerere kugera mu rubuga rw’amahina cyangwa kuba babona umwanya wo gushota mu izamu rya Thibaut Courtois.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Ababiligi bari imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cy’umukino ntaho cyari gitandukaniye n’icya mbere kuko Abongereza bageragezaga kubaka umukino, Ababiligi bo bagacungiraga kuri Contres-Attaques zahungabanyaga cyane ubwugarizi bw’Abongereza.

Ikipe y’igihugu y’Ububiligi yakinaga uyu mukino nta gihunga yarangije akazi ku munota wa 81 w’umukino ibifashijwemo na Eden Hazard wari wahaye akazi gakomeye Abongereza, ku mupira yari ahawe na Kevin De Bruyne na we uri mu babijije icyuya Umwongereza.

Imikino y’igikombe cy’Isi izasozwa ku munsi w’ejo, hakinwa umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa n’iya Croatia, umukino uzabera kuri Lizhikin Stadium mu mujyi wa Moscow guhera saa mbiri za hano i Kigali.

Uwitwa Phill Jones asigaye yararuhiye kuri Hazard.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger