AmakuruImikino

World Cup: 11 bagiye kubanza mu kibuga hagati y’Ubufaransa na Argentina

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus n’iya Argentina bagiye kumanuka mu kibuga mu kanya saa kumi, bacakirana mu mukino wa mbere wa 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cy’isi gikomeje kubera mu Burusiya.

Uyu mukino uraza kubera kuri Kazan Arena iherereye mu mujyi wa Kazan.

Ikipe y’Ubufaransa yashoye mu izamu kapiteni wayo Hugor Loris, mu gihe mu bwugarizi yakinishije abasore bane.

Nk’ibisanzwe Samuel Umtiti araza kuba afatanya na Raphael Varane mu mutima wa defense, uruhande rw’iburyo inyuma ruraza kuba runyuraho Benjamin Pavard, urw’ibumoso runyureho Lucas Hernandes ukinira Atletico Madrid.

Hagati mu kibuga umutoza Didier Des Champs yashoyemo N’golo Kante na Paul Pogba baza kuba bakina nk’aba Casseurs, uruhande rw’iburyo imbere ruraza kuba runyuraho Kylian Mbappe, ibumoso haraza kuba hakina Blaise Matuidi, mu gihe Antoine Griezman aza kuba akina inyuma ya Olivier Giroud.

Ku ruhande rwa Argentina mu izamu haraza kuba harimo Franco Armani, mu mutima wa defense haraza kuba hari Nicolas Otamendi uza kuba afatanya na Marcos Rojo, uruhande rw’iburyo inyuma ruraza kuba rucaho Gabriel Mercado, mu gihe ibumoso haza kuba haca Nicolas Tagliafico.

Hagati mu kibuga Sampaoli yashoyemo abasore batatu: Ever Banega, Javier Mascherano na Enzo Perez, mu gihe imbere yashoyeyo abasore batatu nanone: Angel Di Maria araza kuba aca imbere ku ruhande rw’ibumoso, Christian Pavon araza guca iburyo, mu gihe Messi aza kuba akina ku icyenda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger