AmakuruImyidagaduro

Wizikid ategerejwe i Kampala muri Uganda

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye mu muziki nka Wizkid, yitegura gutaramira abatuye Uganda by’umwihariko umujyi wa Kampala  kuwa 5 Ukuboza 2019, mu gitaramo kizabera ahitwa Kololo Airstrip.

Uyu muhanzi agiye gususurutsa abakunzi be batandukanye bo muri Uganda, nyuma y’uko yari amaze imyaka ibiri aribwo abataramiye, akaba agiye gusubirayo mu gitaramo cyateguwe kikanashyirwa mu bikorwa na ExW.

Wizkid nyuma yo gutaranmira mu bihugu bitandukanye nka Austraria, London mu Bwongeleza, Portugal, France no muri Tanzania mu gitaramo cya Diamond Platnumz cyiswe Wasafi Festival ubu abatahiwe ni abatuye Uganda.

Uyu muhanzi kandi agiye kwerekeza muri Uganda nyuma yo kuva i Dubai mu gitaramo cyiswe  One Africa Music Festival, mu gitaramo yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika harimo n’umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.

Abandi bahanzi yahuriye nabo ku rubyiniro ni Davido, Burna Boy, Teni, Tekno, Tiwa Savage, 2 Baba Zlatan, Jah Prayzah, Akothee, Betty G, Lij Michael, Linah, Diamond Platinumz, Harmonize, Eddy Kenzo, Nandy, Nhatty Man, Soujila, Vanessa Mdee ndetse na King Promise.  

Ushinzwe gutegura no gushyira mu bikorwa iki gitaramo cya Wizkid muri Uganda, yavuze ko yiteguye neza ko abatuye Uganda bazishima bidasanzwe kuri uwo munsi kandi ko hari icyo kizongera ku iterambere ry’umuziki wa Uganda.

Biteganyijwe ko  Wizkid azagera i Kampala ku italiki ya 4 Ukuboza 2019, mbere y’umunsi igitaramo kigomba kuberaho..

Wizkid yemeza ko agiye kwerekeza muri Uganda yagize ati” Ndumva mfite amatsiko yo kongera kugera muri Uganda, igihugu kimwe mu bihugu nishimira cyane ku Isi, nkunda uburyo mungaragariza urukundo, ndumva nkumbuye kongera kwishimana n’abakunzi banjye baho taliki ya 5 Ukuboza 2019”.

Yakomeje agira ati” Nishimiye cyane kuzageza ku bakunzi banjye impano nabateguriye muri iki gitaramo kandi nizeye ko tuzabana neza”.

Wizkid ubu afite indirimbo ikunzwe n’abatari bake ku Isi yise” Joro” akaba ari imwe mu ndirimbo ateganya kuzaririmbira abazitabira iki gitaramo,kwinjira ni ibihumbi 30 000ahasanzwe, VIP 80 000, kugura amatike bikaba biri gukorwa mu buryo bw’ikorana ndetseakaba ari no gucuruzwa mu buryo butandukanye hifashishijwe aba Agents.

Wizkid agiye kujya gutaramira abatuye Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger