Will Smith wari umaze igihe kinini adakora umuziki yongeye kuwugarukamo nyuma y’imyaka 13
Will Smith (Willard Carroll Smith Jr ) waherukuga gukora umuziki mu mwaka 2005 ari nabwo yari yarasohoye Album ye yise “Lost and Found” kuri ubu uyu mugabo w’imyaka 49 yongeye kugaruka mu muziki aho yahise akora ndirimbo “To the Clique.” indirimbo anarimba agaruka kubihuha byavuzwe ko agiye gutandukana n’umugore we Jada Pinkett Smith.
Uyu mugabo ku wa Gatatu yashyize hanze aka video ari muri Studio hagaragaramo agace gato ari kuririmba arapa bisanzwe abantu ntibabiha agaciro cyane, muri iyi ndirimbo Will Smith asubiza abantu bashatse gukwirakwiza ibihuha bivuga ko yaba agiye gutandukana n’umugore we abihakana yivuye inyuma. Dore ko mu Ukuboza baherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze babana nk’umugabo n’umugore. “20 years of swag y’all just witnessed, stop the divorce rumors and mind your damn business,”
Muri iyi nndirimbo nshya ya Will Smith anagaruka kubana be Trey Smith (yabyaranye na Sheree Zampino umugore we wambere), Jaden Smith, Willow Smith, yabyaranye n’uyu mugorwe we Jada Pinkett Smith. Ibyo urukundo rw’aba bombi rwagiye ahagaragara mu mpera z’umwaka w 1997 nyuma yaho amezi atandatu bahise bibaruka imfura yabo Jaden Smith. mu magambo y’Icyongereza Will Smith arapa agira ati “The real life Incredibles, last name Smith, Jaden, Jada, Willow, Trey—y’all ain’t f–king with my clique,”
Will Smith nubwo yasaga nuhagaritse umuziki , awufitemo ibigwi bikomeye cyane dore ko afite ibihembo bya Grammy Awards 4. Kugeza ubu agace k’indirimbo “To the Clique.” Will Smith yashyize hanze kamaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa Youtube mu munsi umwe gusa imaze. Umuryango wa Will Smith kuva ku bane be, umugore we na we bose ni abakinnyi ba Filime bakomeye cyane ndetse bakaba n’abaririmbyi.