AmakuruImyidagaduro

Will I Am yababajwe bikomeye n’igitekerezo cya Kanye West avuga k’ ubucakara abirabura bamazemo imyaka 400

Umuraperi Kanye Omari West yateje impagarara hirya no hino  avuga ko imyaka 400 abirarabura bamaje mu bucakara ari amahitamo bagize, ibintu byarakaje bene wabo babirabura.

Umwo yabazwaga kubiri kumuvamo muri iyi minsi ni kinyamakuru TMZ Kanye West nibwo yateruye avuga aya magambo agira ati ” Ndi umuhanzi, ndi umwirabura gusa si aho bigarukiye. Yego igihe cyose nahagararira ibyo byose ariko mpagarariye n’isi. Wumva ngo ubucakara imyaka 400.. imyaka 400 koko?? Ibyo bintu birumvikana nk’aho ari amahitamo” ” aya magambo yatumye benshi bibaza kuri uyu muraperi w’umwirabura uvuga gutya nkaho atabona ingaruka ubucara bwateje mu Isi kugeza nanubu.

Nyuma yo kubuga ibi,  ku rubuga rwa Twitter abantu bagiye bagaragaza uburakari no kutemera amagambo uyu muraperi yavuze harimo n’umuhanzi William James Adams Jr uzwi cyane nka Will I Am ubwo yari  mu kiganiro”Good Morning Britain” cyo kuri Televiziyo ya “ITV” yafashe umwanya agaruka kuri iki gitekerezo cya Kanye West aho yagize ati” Kiriya ni igitekerezo cy’ubugoryi buri muntu wese ukomoka mugace kamwe nabo(Hood) atakagombye  kuvuga ku bakurambere be, Igitekerezo cya Kanye West cya mbabaje cyane , kandi kirakometsa cyane”

Will I Am akomeza avuga Kanye West nubwo afite uburengazira bwo kuvuga ibitekerezo bye yakagombye kubanza gutekereza agakora ubushakashatsi kubyo avuga. Yongeyeho ko ibi bya mubabaje cyaye byatumye atekereza kubuzima bwabo akomokaho ” Biriya byababaje umutima wanjye, kuko byatumye ntekereza kuri Nyogokuru wavutse mu 1920 ndetse na nyina umubyara wa mureze mu myaka ya 1800, Ubyara nyogokuru yari umucakara none ngo iyo uri umucakara ni wowe ubihitamo , iyo uri umucakara uba uri umukene mu bumenyi ntabwo ari amahitamo ahubwo ni kubwimbaraga.”

” Ni ibintu bibabaje Kubona umuntu yifata akavuga kuriya n’ibibazo Isi ifite bikeneye gukemurwa, nubu sindemera niba Kanye ariwe wavuze ariya magambo. Sinzigera ntererana abakurambere kubera inyungu zanjye bwite, ” Will I Am

Amagambo Kanye West yatangaje bucakara ndetse no  kwigaragaza nk’ushyigikiye Trump n’abandi bagabo barimo Scott Adams na Candace Owens bakunze guhangana n’Umuryango w’Abanyamerika b’Abirabura, yabyukije impaka nyinshi mu bamukurikira n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kanye West we avuga ko yigenga ku bitekerezo bye

 

Will I Am agaragaza amarangamutima ye ku gitekerezo cya Kanye West
Nubwo ibi bibaye aba bombi n’ incuti iyo bahuye ntibabura gufata agafoto
Nyuma yanditse ko ubutumwa bwe avuga ko hari aho bushobora kuba bwumvikanye nabi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger