AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

WhatsApp yakoze uburyo buje gukemura ikibazo cy’abashyirwa mu matsinda (Groups) batabishaka

Ku rubuga nkoranyambaga rw’umuherwe, Mark Zuckerberg,  WhatsApp hongeweho uburyo bushya  buzajya bukorana n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha Android na iOS, aho umuntu ari we uzajya atanga uburenganzira mbere yo gushyirwa mu itsinda (groups)runaka.

Kuri WhatsApp habaho uburyo bwo kuganirira mu matsinda (WhatsApp Group Chats) buhuza abantu benshi ndetse bukaba ubw’umumaro kuri benshi kuko hakorerwamo byinshi bitandukanye.
N’ubwo WhatsApp Group ari nziza kuri bamwe, ntihabura n’ibitari byiza bituma bamwe banga kujya mu matsinda atandukanye cyangwa bagashyirwamo batabizi.

Kugira ngo ibubu buryo bushya bukunde, ukoresha WhatsApp ajya ahanditse Settings, agakanda ahanditse Account > Privacy > Groups hanyuma akabona ahanditse utuntu dutatu aritwo “Everyone,” “My Contacts,” cyangwa “My Contacts Except…”

Mu gihe uhisemo ahanditse “My Contacts” uzaba wemeje ko umwe mu bantu bari muri telefone yawe afite uburenganzira bwo kugushyira mu rindi tsinda (group) rya WhatsApp . Nuhitamo ahanditse “My Contacts Except” uhita ujya ahandi haguha uburyo bwo kuba waha undi muntu utari mu bari muri telefone yawe, uburenganzira bwo kuba yagushyira mu rindi tsinda rya WhatsApp.

Mu gihe umuntu ashatse kugushyira mu itsinda runaka bikanga, hazajya haza uburyo akoherereza ubutumwa bugusaba kwemera akagushyira muri iryo tsinda. Mu gihe bakwandikitye bagusaba gutanga uburenganzira ukinjizwa mu itsinda rishya, uzajya uba ufite iminsi itatu yo gusubiza yonyine.

WhatsApp yatangaje ko ubu buryo bwatangiye gukoreshwa guhera ku wa Kane tariki 7 Ugushyingo mu bice bimwe na bimwe ku Isi.

Uko iminsi yicuma, ikoranabuhanga ryo guhanahana amakuru rirushaho gusakara mu bakuru n’abato, utirengagije abakecuru n’abasaza bamwe b’imvi zabaye uruyenzi, bituma n’ibigo bikomeye binoza imikorere mu gusigasira umubano bafitanye ndetse no gushyiraho uburyo bwizewe bwo imbuga nkoranyambaga no gucunga amabanga yabo.

Umubare w’abakoresha WhatsApp ku Isi ugenda wiyongera umunsi ku wundi, ababarirwa muri n’abasaga miliyari 1.5 ku isi hose bahanahana amakuru bifashishije ubu buryo nkuko bigaragazwa n’ikusanyamakuru riheruka gukorwa

Uru rubuga nkoranyambaga rw’umuherwe, Mark Zuckerberg rukoreshwa n’abasaga miliyari 1.5 ku isi hose.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger