Amakuru

WhatsApp yagabanyije abo umuntu yemerewe koherereza ubutumwa

Abayobozi ba sosiyete, “Facebook Inc” ari nayo ifite urubuga rwa WhatsApp bafashe umwanzuro wo kugabanya umubare w’ubutumwa umuntu yemerewe koherereza inshuti ze mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’amakuru atariyo kuri Coronavirus.

Iyi ngingo kandi irakumira abantu bakwirakwizaga ibihuha bifashishije WhatsApp.

“Facebook Inc” yamenyesheje abakoresha WhatsApp ko yafashe uwo mwanzuro kugira ngo bifashe abantu kugira umuco wo gutangaza amakuru nyayo muri ikigihe icyorezo cya COVID-19 kiri gushegesha isi kuko abantu bari bakomeje guhererekanya ibihuha ku muti wayo.

Icyakora iyi ngingo ireba gusa ibijyanye n’ubutumwa bumwe umuntu yashoboraga guha abantu benshi ku bizwi nka Forward mu rurimi rw’icyongereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger