WhatsApp na Instagram bishobora guhagarikwa kubera amanyanga
Blackberry Ltd, ikompanyi yakoze bwa mbere telefoni zigezweho [Smart Phone] yatanze ikirego mu rukiko rw’i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinja ikompanyi ya Facebook kwiba ikoranabuhanga ryayo ikarikoresha muri WhatsApp na Instagram.
Blackberry ivuga ko Facebook yiganye uburyo bwayo buzwi nka BBM, ikabukoresha muri WhatsApp na Instagram, kandi ibizi neza ko ibufiteho uburenganzira ntavogerwa.
Ibi birego bije nyuma y’uko Blackberry itangiye gushyira imbaraga mu gukorera amafaranga biturutse mu bintu birenga 40 000 ifitiye uburenganzira bwihariye.
Blackberry irashinja Facebook kwica nkana uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge maze ikigana uburyo bwo kumenyesha umuntu ko hari ubutumwa bushya buje, guhitamo ababona amafoto n’ibindi byari muri BBM kandi ikabikora ibizi neza ko ari iby’abandi. Ibi bakaba babifata nk’ubujura Facebook yaba yarakoze .
Paul Grewal, umujyanama mukuru wungirije wa Facebook, aganira na Reuters , yavuze ko ikirego cya Blackberry kibabaje ariko kandi ngo bazaburana.
Yagize ati “Kuba yarahagaritse imbaraga yashyiraga mu guhanga udushya, Blackberry irimo gushaka kurira ku dushya tw’abandi. Twiteguye guhangana.”
Uburyo bwo guhererekanya amakuru bwa BBM, nibwo bwabanje kumenyekana mbere ya WhatsApp, gusa abahanga mu ikoranabuhanga bavuga ko kwemeza ko WhatsApp yakunzwe cyane kuko yibye ikoranabuhanga rya BBM byaba ari ugukuririza ibintu.
Bashingira ku kuba BBM yaramaze igihe iba muri telefoni za Blackberry gusa ariko WhatsApp yo ikabasha gushyirwa muri zose kandi igakomeza gutera imbere bitandukanye n’uko BBM yo yagumye hamwe gusa.
Blackberry ni ikompanyi yo muri Canada kuva mu 1984 yari yihariye kimwe cya kabiri cy’isoko rya telefoni zigezweho mu 2009. Mu 2016 nibwo Blackberry yahagaritse gukora telefoni nyuma yo guhomba. Kuva icyo gihe iri mu makimbirane n’ibigo byinshi ishinja kuyitwarira udushya.