AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu yahishuye akaga yatewe n’umusore yagaragaje bari kumwe mu buriri

Wema Sepetu wigeze kuba Miss wa Tanzania mu mwaka wa 2006, akongera kumenyekana mu bikorwa bya Sinema yahishhuye ko umusore baheruka gukundana yamushutse akamwiba miliyoni 64 z’amashilingi ya Tanzania ubu aka asa n’uri gutangira ubuzima bushya.

Wema Sepetu n’uyu musore uzwi nka Patrick Christopher [PCK] bagaragaye bari kumwe mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram kuwa 17 Ukwakira 2018,

Ni amashusho yafatiwe mu Burundi aho uyu musore aba, ubwo Wema Sepetu yariyagiye kumusura no kubonana n’umuryango we (w’umusore).

Aya mashusho yari yafatiwe i Burundi ku ivuko ry’uyu musore, aho Wema Sepetu yari yagiye kumusura no kubonana n’abo mu muryango we.

Ubwo aya mashusho yamaraga gushyirwa ahagaragara, byatumye urukundo rw’aba bombi ruzamo agatotsi rutamaze kabiri kuko Ubuyobozi bwo muri Tanzania bwatangiye kuyamaganira kure bashinja Wema Sepetu gusakaza ibikorwa by’urukoza soni ku karubanda.

Umubano w’aba bombi ntiwaramye kuko bahise batandukana nyuma y’aho ubuyobozi muri Tanzania bwamaganye iki gikorwa cy’urukozasoni bigatuma Wema ajyanwa mu rukiko akanakomanyirizwa mu bikorwa byose bya sinema.

Ibi byatumye uyu mukobwa akomanyirizwa na Leta mu bikorwa byose bya Sinema yari asanzwe amenyerewemo ndetse anatagekwa kwitaba urukiko kubera ibyaha byo gukwirakwiza amashusho y’uruukoza soni ashinjwa.

Nyuma y’iminsi mike ishize uyu mukobwa akomorewe gusubira mu bikorwa bya sinema. Yahishuriye Ikinyamakuru cya Ijumaa ko Patrick Christopher yamuteketseho imitwe akamutwara miliyoni 64 z’amashilingi ya Tanzaniya (24.000.000 frw).

Yavuze ko yakoze amakosa akomeye yo kwizera umujura, ku buryo ubu ari gutangirira kuri zero.

Yagize ati “Nanyunze mu bihe bikomeye cyane, nasubiye inyuma muri make ndi gutangira ubuzima mpereye hasi, kugeza n’ubu sindiyumvisha ibyambayeho, niba yarantekeye imitwe sinzi impamvu, gusa gukosa si bibi, ikibi ni ugusubira.”

Kugeza ubu Wema Sepetu aracyari kuburana ku cyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni gihanishwa ihazabu ya miliyoni 20 z’amashilingi ya Tanzania cyangwa se igifungo kitarenze imyaka irindwi.

Wema Sepetu nanubu aracyari mu manza z’amashusho yakwirakwije
Twitter
WhatsApp
FbMessenger