Weasel yiyemeje kuziba icyuho cya Radio mu gitaramo arahuriramo na Chameleone, Big Fizzo, Pallaso na Dj Pius i Kigali
Umuhanzi w’umugande, Weasel wabanye igihe kirekire na nyakwigendera Mowzey Radio, yatangaje ko arakora uko ashoboye akaziba icyuho cy’uyu nyakwigendera mu gitaramo aragaragaramo cyo kumurika Album ya Dj Pius yise ‘Iwacu’.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 02 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ahanini kigaruka ku myiteguro yabo muri iki gitaramo kiraba kuri uyu wa gatanu muri Camp Kigali.
Iki ni ikiganiro kitagaragayemo abahanzi bose barafatanya na Dj Pius muri iki gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere kubera ko bamwe bari bananiwe, mu bahanzi baturutse hanze bararirimba muri iki gitaramo ni Big Fizzo, Jose Chameleone, Pallaso na Weasel.
Weasel na Pallaso bitabiriye iki kiganiro n’itangazamakuru bavuze ko biteguye gukorana imbaraga zose bagashimisha abanyarwanda baritabira iki gitaramo.
Umunyamakuru umwe yabajije Weasel niba kuba mugenzi we Radio kuba yariyabye Imana agasigara wenyine bitazamugiraho ingaruka maze asubiza ko bizamugora kubyakira ariko ko ku Isi ariko bigenda bityo ko azakora uko ashoboye agakora n’ibyo nyakwigendera yari gukora iyo aza kuba akiriho.
Mu bitangazamakuru byo muri Uganda usanga ahanini havugwa inkuru z’uko uyu Weasel yasubiye inyuma (Kuzima) ngo bitewe nuko atagikorana na Radio witabye Imana, ,muri iki kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yabajijwe impamvu itangazamakuru ry’iwabo ribibona gutyo nuko asubizanya uburakari bukabije avuga ko iyo aba atari umu-star atari gutumirwa ngo aze gutaramira abanyarwanda.
Iki kiganiro n’itangazamakuru nticyagaragayemo Dr Jose Chameleone ndetse na Big Farious bari mu Rwanda. Dj Pius wabatumiye yabwiye itangazamakuru ko aba bose bananiwe ku buryo byabagoye kugira ngo bitabire iki kiganiro bikanatuma gitangira gikerewe ugendeye ku masaha cyagombaga kuberaho. Yasabye imbabazi mu izina ryabo, avuga ko abahanzi yatumiye bari gukora uko bashoboye kugira ngo bazashimishe abazitabira igitaramo.
Yagize ati “Mwakoze kwihangana. Turabisenguraho kubera ko twatinze. Ntabwo byashobotse ko Chameleone aba ari hano, ni nawe twakomeje gutegereza…Big Fizzo na Charly na Nina bageze hano (Aho ikiganiro cyabereye) barategereza ariko bageze aho baragenda”
Abajijwe uko yatondekanyije abahanzi bazaririmba mu gitaramo cye bitewe n’uko afite abahanzi benshi bazamufasha, yavuze ko kumurika Album kwe kuzahera i Kigali bagakomereza i Musanze. Aba bahanzi yatumiye ngo yabaganyijemo amatsinda ku buryo hari bamwe bazaririmba i Musanze abandi i Kigali.
Tubibutse ko iki gitaramo kiraba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018 muri KCEV [Camp Kigali] aho kwinjira ari 5000 Rwf mu myanya isanzwe, 10.000 Rwf na 150.000 Rwf ku mezi y’abantu umunani. Ku cy’ I Musanze kizaba tariki ya 04 Kanama 2018 bizaba ari 1000 Rwf mu myanya isanzwe na 5000 Rwf mu myanya y’icyubahiro.