WASAC yabeshyuje Uncle Austin wayibeshyeye ko bamukupiye amazi nta deni abarimo
Nyuma y’iminsi mike umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Uncle Austin, avuze ko umukozi wa WASAC yamwiciye urugi akanamufungira amazi nyamara nta deni ry’amazi arimo, WASAC yaje kugaragaza ko mu by’ukuri nta rugi rwo kwa Uncle Austin rwishwe ndetse no kumufungira amazi ngo byakozwe kuko yari abarimo ideni.
Umukozi wa WASAC yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko umukozi wabo yagiye kwishyuza kwa Uncle Austin agasanga bakiryamye ariko igipangu gifunguye akinjira agakora akazi kari kamujyanye ko atigeze yica urugi nkuko Austin yabivuze.
Yagize ati: ” Umukozi wacu ubwo yajyaga kwishyuza Uncle Austin ntabwo yigeze yica urugi ahubwo yasanze bakiryamye ariko barimo imbere ndetse n’igipangu gifunguye. Yarinjiye akora akazi uko kari kamujyanye ariko nta gipangu yishe cyangwa ngo agire ikindi gikorwa cy’urugomo akora.”
Yakomeje agira ati: “Ibijyanye no gufunga amazi byo ni byo rwose kuko Uncle Austin yari arimo ikigo amafaranga y’ukwezi k’Ukwakira 2018 ndetse ndagira ngo mbamenyeshe ko uyu muhanzi ubwe yibwirije akishyura uku kwezi ndetse n’amande.”
Uyu wahaye Inyarwanda amakuru ahamya ko n’ubwo byagenze gutya umukozi wabo yakoze amakosa yo gushyira fagitire ahantu hadakwiye bikayiviramo kunyagirwa ariko na none ahamya ko bamuganirije kandi bamugiriye inama.