AmakuruUtuntu Nutundi

Waruzi ko ku Isi buri minota 2 umugore apfa azize gutwita no kubyara-UN

Ababyeyi bagera ku 287, 000 bapfuye mu gihe cyo gutwita no kubyara mu mwaka wa 2020, kandi izo mfu byashobokaga ko zikumirwa.

Iyi raporo ya UN, igaragaza imbogamizi ziteye inkeke ku buzima bw’umubyeyi kuko izi mfu zishobora guhagarara cyangwa zikiyongera mu duce twose tw’Isi.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima OMS avuga ko bibabaje ko ababarirwa muri za miliyoni badafite uburyo bwiza bwo kubona ubuvuzi bufite ireme.

Ati: “Iyi mibare igaragaza ko byihutirwa ko buri mugore abona serivisi z’ubuzima mbere yo kubyara ndetse na nyuma.”

Raporo igaragaza uko imfu z’ababyeyi bapfa babyara ku Isi kuva mu mwaka wa 2000 kugeza 2020, yerekanye ko mu mwaka wa 2020 hagaragaye umubare w’ababyeyi bapfa ugeze ku 287 000.

Ibi byerekana ko hagabanyutseho gato kuko wavuye ku 309 000 mu 2016.

Mu bihugu by’u Burayi Amerika y’Amajyaruguru, Amerika y’Epfo na Karayibe, umubare w’abapfa babyara wiyongereye kuva mu 2016 kugeza 2020, ku gipimo cya 17% na 15%, mu gihe ahandi byahagaze.

Ni mu gihe imfu z’ababyeyi zikomeje kwiyongera cyane mu bihugu bikennye cyane ku Isi ndetse no mu bihugu byibasiwe n’intambara. Mu mwaka wa 2020, hafi 70% by’imfu zose z’ababyeyi bari muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Intego z’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye ku Isi harimo no kugabanya imfu z’ababyeyi ku buryo batagera kuri 70 Ku bana 100.000 mu mwaka wa 2030.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger